Menya ibyabaye kuri Element ubwo yahuraga bwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abemera bavuga ko ntakinanira Imana kuko yaguhindurira ubuzima mu kanya nk'ako guhumbya ikakwicazanya n'ibikomangoma ikaguha igikundiro, ubutunzi n'ibindi. Ni kenshi ushobora kuba warakuze wumva umuntu runaka w'icyamamare mu mateka, ku buryo no kumubona amaso ku maso uba wumva ari nk'inzozi ariko Imana yabijyamo igihe kimwe mugahura cyangwa se wenda mukaba n'iinshuti za hafi kubera ibyo muhuriyeho nk'akazi n'ibindi.


Element yavuze ibyamubayeho ubwo yahuraga na The Ben, Meddy na Bruce Melodie yakuze akunda

Producer Element uyoboye mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, yahishuye ibyamubayeho ubwo yahuraga bwa mbere na Meddy, The Ben na Bruce Melodie abahanzi bakomeye yakuze akunda akisanga ari kubakorera indirimbo.

Mu kiganiro 'Breakfast with stars ' cya Kiss FM aherutse gutumirwamo, Element yagarutse kuri byinshi mu rugendo rwe nk'umunyamuziki. Hari aho byageze Sandrine Isheja na Arthur bakora iki kiganiro bamubaza uko biba bimeze gukorana n'umuntu wakuze ufana, Element avuga ko ari ibintu biba binejeje mu buryo butangaje atanga urugero rw'ibyamubayeho ubwo yakoreraga indirimbo Meddy, The Ben na Bruce Melodie abahanzi yakuze akunda by'akataraboneka.


The Ben ari mu byamamare Element yakuze yumva azakorera indirimbo

Yagize ati 'Hari ukuntu abantu bo hanze baba bavuga bati eeehh aba bantu ni ibitangaza. Ku buryo uba ushaka kumubona byonyine! Hari igihe nyine umuhanzi ajya aza muri studio nkakora ntazi ahantu ndi. Uzi buriya nka Bruce cyangwa The Ben bagera studio eeeehh numvaga ndi nk'ahandi hantu'.


Element yavuze ko ahura n'ibi byamamare yumvaga atazi aho ari

Yakomeje agira ati 'Hari igihe umuhanzi aza waramaze igihe kinini wifuza kumubona'. Yongeye ko Bruce na Ben na Meddy ari abantu yakuze yifuza kuzakorera indirimbo kuva akiga mu mwaka wa Kane.


Element niwe wakoze indirimbo nshya ya Bruce Melodie "Katapilla"

Producer Element yakoreye Bruce Melodie indirimbo nyinshi zirimo 'Saa Moya', 'Katapilla' yasohotse uyu munsi n'izindi. Yakoreye The Ben iyitwa 'Kora' akorera Meddy 'Carolina'. 

REBA HANO KATAPILLA YAKOREYE BRUCE MELODIE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106903/menya-ibyabaye-kuri-element-ubwo-yahuraga-bwa-mbere-na-meddy-the-ben-na-bruce-melodie-106903.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)