Menya imijyi ihenda abatari ba kavukire kurusha indi ku Isi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku biciro by’ibintu nkenerwa mu mijyi, birimo uburyo bwo kubona akazi, ibiciro by’ibibwa, gukodesha inzu, ibiciro by’ingendo, ibiciro by’itumanaho, amashanyarazi, amazi n’ibindi bintu birenga 200 bikenerwa kugira ngo ubuzima bw’abatuye umujyi bugende neza.

Muri uyu mwaka wa 2021, Ashgabat, Umurwa Mukuru wa Turkmenistan, waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze, usimbuye Umujyi wa Hong Kong wari umaze itatu uri ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde.

Ibi byatewe n’uko ibiciro by’ibintu nkenerwa birimo ibiribwa n’inzu zo kubamo byazamutse, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu icyo gihugu kimazemo imyaka myinshi kuva mu 2014 ubwo ibiciro bya gas byamanukaga cyane, bigatuma amadolari icyo gihugu gifite nayo agabanuka, bityo ubukungu bukazamba.

Umujyi wa Beirut muri Lebanon waje ku mwanya wa gatatu uvuye kuwa 45, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ndetse n’iturika ry’icyambu riherutse kuba mu 2020.

Tokyo mu Buyapani, Umujyi uzakira imikino ya Olempike y’uyu mwaka, waje ku mwanya wa kane, ukurikirwa na Zurich mu Busuwisi, Shanghai mu Bushinwa yaje ku mwanya wa gatandatu mu gihe Singapore yaje ku mwanya wa karindwi.

Umujyi wa Geneva wo mu Busuwisi waje ku mwanya wa munani, Beijing mu Bushinwa iza ku mwanya wa cyenda mu gihe Bern, nawo wo mu Busuwisi waje ku mwanya wa 10.

Bitewe n’uko ifaranga rikoreshwa mu Burayi, Euro, ryazamuye agaciro ka 11% ugereranyije n’idolari rya Amerika, imijyi yo mu Burayi iri hejuru y’iyo muri Amerika mu guhenda abimukira.

Ibi byatumye imijyi nka New York izamuka iva mu 10 ya mbere, mu gihe Paris yavuye ku mwanya wa 50 ikaba iya 33.

Imijyi ihendutse kuri uru rutonde rw’imijyi 209 ni Tbilisi wo muri Georgia, ukaba uri ku mwanya wa 207, Lusaka wo muri Zambia uri ku mwanya wa 208 na Bishkek wo muri Kyrgyzstan usoza uru rutonde.

Ashgabat, Umurwa Mukuru wa Turkmenistan, waje ku mwanya wa mbere mu mijyi ihenze
Hong Kong yaje ku mwanya wa kabiri mu miyj ihenze ku Isi, nyuma y'uko yari imaze imyaka itatu ari iya mbere
Beirut, Umurwa Mukuru wa Lebanon, waje ku mwanya wa gatatu uvuye kuwa 45 mu mijyi ihenze ku Isi. Byatewe n'iturika ry'icyambu ryabayeho mu 2020 rikangiza ibikorwa remezo byinshi
Tokyo, Umurwa Mukuru w'u Buyapani, utuyemo miliyoni zirenga 30, uri mu mijyi ihenze ku Isi
Zürich mu Busuwisi ni umwe mu mijyi ihenze mu Burayi
Shanghai mu Bushinwa ni umujyi uhenze kurushs indi muri icyo gihugu
Singapore ni umwe mu mijyi ituwemo cyane ku rwego rw'Isi
Genève ni umwe mu mijyi ihenze kandi iteye neza ku Mugabane w'u Burayi
Beijing, Umurwa Mukuru w'u Bushinwa, uza mu mijyi ihenze ku Isi
Bern, umujyi uzwiho gukurura ba mukerarugendo mu Busuwisi, uri mu mijyi 10 ihenze ku Isi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)