Arababwira ati 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo. Luka 10:18
Iyo urebye mu nsengero ahantu hatandukanye, twigishijwe imikorere y'Imana no kubona ibitangaza by'Imanana ariko hari igihe tutamenya ko Satani afite imikorere ye kandi akora. Yesu yaravuze ngo 'Ntawakwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atabanje kumuboha' Muri iyi nyigisho, singamije kwamamaza Satani cyangwa se imbaraga afite kuko Yesu yaramutsinze. Ariko tutamenye uburiganya akoresha mu kuturwanya cyangwa se mukudutera twazisanga rimwe na rimwe twatsinzwe n'uburiganya bwe cyane ko ntawe atinya. Uwo uriwe wese ikigero cyose uriho, ntabwo Satani atinya umuntu numwe ikigero cyose waba uriho icyo atinya gusa ni imbaraga n'amaraso ya Kristo Yesu.
Dukwiye kumenya amayeri ye n'uburyo bw'imikorere ye kuko azana uburiganya kandi akihuta ku kigero kiri hejuru. Aha Yesu yavuze ngo mukigenda, ni igihe yari atumye abigishwa 70 kwigisha, baragenda barigisha bigenda neza, ibitangaza birakorwa bagaruka bitera hejuru bishimye ko ibitangaza byakoretse. Yesu we yari yasigaye ku mavi asenga, cyane ko iyo umuntu asenga ari bwo ashobora kuvumbura imikorere y'abadayimoni, n'imikorere ya Satani. Arababwira ngo "Mukigenda nabonye Satani agwa ameze nk'umurabyo ariko njye nabasengeye, nabingingiye nimumara gukomera muzakomeze n'abandi".
Nagira ngo mbabwire ko imikorere ya Satani iragaragara, Yesu yarabyemeye ko 'Nta muntu wakwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atafashe igihe cyo kumuboho'. Rimwe na rimwe Hari igihe tujya gusenga dufite ibyifuzo bitugoye, ibyo twifuza ko Imana idukorera. Ibyo ni byiza ariko dukwiye no kumenya kurwanya Satani, Bibiliya iravuga ngo 'Murwanye Satani nawe azabahunga ahora azerera ameze nk'intare ashaka uwo aconcomera' . Iyo uvumbuye imikorere ye ukamutegeka arahunga ariko iyo azi ko utabizi ko ahari, iyo azi ko utazi imikorere ye ashobora kukubababaza kandi mu byukuri nta mbaraga afite nta butware afite, ariko kuko utamenye amayeri ye rimwe na rimwe akagira ibyo yangiza:
Ashobora gutera umuntu ku giti cye, ashobora gutera umuryango, itorero, ashobora gutera mu buryo butandukanye niyo mpamvu dukwiye kuba maso. Buriya Abanyamasengesho ni abarinzi bakwiye guhora bari maso basenga, bagasenga ubudasiba kugira ngo batsinde imikorere y'umwanzi. Ni abarinzi b'inkike bakwiye guhora basenga kugira ngo imikorer ya Satani itagira icyo yangiza haba mu buzima bwa buri munsi cyangwa se mu buryo bw'umwuka kuko Satani azanwa no kwica, kwiba no kurimbura.
Pawulo yatugiriye inama, aravuga ngo 'Twambare intwaro zose' nizo zizatuma dushobora guhagarara tudatsinzwe n'uburiganya bwa wa mubi. Aravuga ngo 'Muhagarrare mushikamye, mukomeye ku munsi mubi wo kugeragezwa'. Hari igihe umuntu ahura n'umunsi mubi wo kugeragezwa. No mu bigeragezo dukwiye kumenya ese ibigeragezo turimo turwana ni ibiva kuri Satani, ni Imana ishaka kutwigisha, ese biva ku miterere yacu? Iyo utamenye ikigeragezo cyawe imiterere yacyo Satani abasha kwihisha ahantu hamwe akakugirira nabi, kuko utamenye ubutware bwawe n'icyo uri bukore.
Hari ibintu njya mbona rimwe na rimwe ukumva abanyamasengesho ntacyo bibabwiye. Ukumva mu gihugu hari impanuka zidasanzwe bakagerageza kugabanya umuvuduko, bagakora ibishoboka byose ariko ukagira ngo ni icyorezo cyateye mu mihanda myinshi abantu bagapfa muri ubwo buryo. Naho ntibamenye ko Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura, niyo bitaba ari impanuka, ukumva mu gihugu hariho umwuka wo gufata ku ngufu. Hirya no hino mu gihugu ukumva abasaza barafata abana ku ngufu, ukumva ni ibintu biteye ubwoba, icyo gihe nacyo kikazavaho ukumva hateye nkongwa mu bigori kugira ngo Satani yicishe abantu inzara umusaruro ntuboneke.
Abanyamasengesho ntibamenye ko ari imikorere ya Satani, ejo ukumva hari abagabo bica abagore babo, hari amakimbirane mu ngo mu buryo buteye ubwoba, imfu nka bene izo zikabaho abantu ntibamenye ko ari imikorere y'abadayimoni. Abadayimoni bagira igihe batera kandi biteguye bakazamukana igitero gifite ingufu, ejo hakazaza gusenyuka kw'ingo: Ingo zose umuriro ukaka bikaba biteye ubwoba abanyamasengesho ntibamenye ko ari imikorere y'abadayimoni, ko ari igihe Satani yateye.
Cyangwa hakaduka umwuka w'ibiyobyabwenge mu rubyiruko: Ukabona urubyiruko rwinshi ruri mu businzi, ukabona ni ibintu birimo gukora kw'abadayimoni. Cyangwa ukabona mu bana bakiri bato hadutse gutwara inda zidateganyijwe mu turere twinshi imyuka mibi igatera. Bitaba ibyo intambara mu matorero zigatera, itorero ritatewe bagatangira gucirana imanza abandi bati(abo ntibakijijwe). Ntibamenye ko uko ari uguterwa k'umubiri wa Kristo(Benedata), ukumva amatorero menshi arimo ararwana: Abakristo ntibumvikana, ukumva abashumba barimo barakurwa ku mirimo ku buryo budasobanutse, kumbe ni umwuka wa Satani urimo urazerera.
Mwibuke igihe Satani yateraga Yesu ari mu masengesho y'iminsi 40, akamugerageza mu buryo bufatika Yesu akamutsinda, Bibiliya iravuga ngo 'Yamuretse amuteze ikindi gihe': Niba Satani waramucitse uri umusore azagutegera mu rugo, niba waramucitse mu bushomeri azagutegera mu kazi, niba waramucitse mu kazi azagutegera mu bushomeri. Niba waramucitse ukennye azagutega wakize, niba waramutsinze utarabyara azagutegera mu rubyaro, niba waramutsinze utubashywe azagutegera mu cybahiro.
Bibiliya iravuga ngo 'Turwanye Satani nawe azaduhunga' Niturwanye imikorere y'umwijima. Itorero ribereyeho gukora ibyo isi itashobora: Mu miyoborere y'isi bagerageza kuyobora neza nkuko babyize mu bwenge, ariko isi y'umwijima nayo irakora. Mwibuke ko ibitagaragara aribyo biyobora ibigaragara. Niduhaguruka tugasenga isi izagira amahoro, tuzahinga tweze imvura izagwira igihe, imyuka mibi izava mu bantu, ntabwo abantu bazaba abasinzi, ntibazajya mu busambanyi. Ntabwo bazajya mu byaha bitandukanye kuko abera basenze.
Nagira ngo nkwibutse ko Satani agwa ameze nk'umurabyo, ntiwicare ngo wirare ngo wumve ko wageze aho Satani atageza imyambi, ni umurwanyi usibye ko atanesha ariko ahora yiteguye. Iyo acunze urangaye, usinziriye utarii maso ashobora kugira ibyo yangiza mu rubyaro rwawe, mu rugo rwawe, mu mibereho yawe, mu bukristo bwawe, mu itorero ryawe, mu gihgu no mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv mu kiganiro' Ubutumwa bukiza'
Source : https://agakiza.org/Menya-ko-Satani-yihuta-nk-umurabyo.html