Meya na Gitifu ba Burera bahamagajwe mu rubanza Visi Meya ashinjwamo kunyereza umutungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwanzuye ko bakazitaba kuwa 7 Nyakanga 2021 saa mbili za mu gitondo.

Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera areganwa na bagenzi be bane aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Kamena 2021 nyuma yo gusubikwa inshuro zigera kuri ebyiri, urukiko rwasuzumye impamvu zashingiweho n’ubushinjacyaha rubasabira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kuri buri muntu n’uko abaregwa bireguye, maze rwanzura ko hagomba guhamagazwa abayobozi bavugwa ko babahaga amabwiriza.

Abaregwa bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo n’ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

Abaregwa bose ubwo baburanaga bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa. Bavuze ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 12 Mata 2021, Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

Ashinjwa kandi guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

Icyo gihe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa, haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo Manirafasha avuga bikwiriye guherekezwa n’inyandiko kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

Aha niho Urukiko rwanzuye ko mbere yo guca urubanza burundu rugomba gutumiza Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhagarariwe na Meya ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako uba akuriye itangwa ry’amasoko kugira ngo bagire ibyo basobanuzwa ku watanze ubwo burenga burenganzira.

Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

Urukiko rwategetse ko Meya na Gitifu wa Burera bahamagazwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)