Ibi bikorwa biri mu cyerekezo cyo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali.
Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere [NST1], u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba batujwe mu mijyi.
Mu gutegura iyi mijyi hubatswe ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, izafasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nk’iby’ibanze mu kuzamura ubukungu.
Imijyi yunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare. Yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye.
Muri uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya na kilometero 43.69 na ruhurura za kolometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.
Byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahazwi nko mu Agatare ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.
Ibi bikorwa byatangiye kubyazwa umusaruro ndetse mu gukomeza gufasha abaturage koroherwa no kubona izo serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Ni gahunda itari iy’ubwikorezi gusa ahubwo igamije guteza imbere umujyi mu ngeri zose cyane ko aho umuhanda ugeze ubuzima buhinduka, amazi akahagera n’amashanyarazi akaba hafi aho.
Nyuma y’ibyiciro bibiri byakozwe muri uyu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hagiye gutangizwa icya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda mu mijyi yunganira Kigali hagamijwe gufasha abaturage kubona
Muri Kigali ho hazubakwa imihanda mu duce tune turi mu kajagari, biteganyijwe gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022.
Muri uyu mushinga uri gukorerwa inyigo ya nyuma hanarebwa ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo, hazubakwa imihanda, gukora inzira z’abanyamaguru na za ruhurura no gucanira imihanda.
Kigali yahaye umwihariko utujagari no kubungabunga ibishanga
Muri Kigali biteganyijwe ko hazubakwa umuhanda unyura hafi na Mpazi mu Murenge wa Gitega, ndetse hanashyirwe ibikorwa remezo bigamije guca intege utujagari two muri Gatenga muri Kicukiro, Nyabisindu mu Murenge wa Remera na Nyagatovu muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Muri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 40.2$, zizanifashishwa mu kubungabunga igishanga cya Gikondo ahahoze inganda n’utundi duce twibasirwa n’imyuzure turimo Kinamba, Rugunga, Rwandex-Majerwa, Mulindi, Masaka na Gacuriro.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko kugenzura imyuzure ari ingenzi kuko bifasha kubungabunga ibirimo imihanda yubatswe.
Ati “Nta bidukikije, imihanda yacu yahita yangirika, tekereza nk’imvura iguye, amazi yose ava Mont Kigali, Jali, Rebero, uko agera hasi, niba ntacyo ukoze iyo mihanda izangirika. Niba amazi ava Magerwa i Gikondo, iyo utayahaye inzira ku buryo ashobora kugenda bizateza umwuzure.’’
Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi, kigomba kugira ingamba zo kubungabunga amazi kuko bidakozwe yakwangiza ibikorwa remezo.
Ati “Ni yo mpamvu muri iki cyiciro hazatunganywa Gikondo Industrial Park nk’ahahurira amazi menshi. Tugomba guhera ku musozi tuyaha icyerekezo kizima ku buryo imvura ni yo yagwa bitahungabanya ibindi bikorwa remezo.’’
Minisitiri Gatete yavuze ko kubaka imihanda mu duce tw’utujagari bitagamije kwimura abaturage ahubwo ari uburyo bwo kubegereza ibikorwa remezo by’ingenzi.
Ati “Ntidushaka kuvana abantu mu mijyi ngo twubake imihanda. Icyo dushaka ni uguha agaciro ibyo bakoraga. Mwabonye ko muri Kigali twashyizemo imihanda [Biryogo] ariko abantu bakomeza kuguma aho bari batuye. Bariya bantu barakenewe mu mujyi, bakora akazi kanyuranye.”
Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (RUDP II) kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025. Kugeza ubu hatangiye kubarurwa imitungo ishobora kwangizwa n’imirimo iteganyijwe gukorwa.
Amafoto: Niyonzima Moïse