-
- Bella Rwigamba-MINEDUC
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, ubwo yari mu kiganiro cya ‘Ed Tech Monday' cyatambutse kuri KT Radio.
Rwigamba avuga ko kugira ngo ikigo cy'ikoranabuhanga kibone uburenganzira bwo gukorana n'ibigo by'amashuri, bidasaba kwaka uruhushya Minisiteri y'Uburezi.
Ati “Hari Education Technology Company zikora applications na Softwares zifasha abanyeshuri atari gusa kwiga ikoranabuhanga ahubwo n'ibindi bisanzwe. Ayo makompanyi ajya ku ishuri akabereka ibyo bashobora kuba babaha byabafasha noneho amashuri akagira uko yumvikana na yo, babyemera bakabishyira mu mashuri yabo”.
Rwigamba avuga ko urwego rwa Minisiteri rutajya ruhitamo kompanyi y'ikoranabuhanga runaka ngo ibe ari yo ikorana n'amashuri ariko ngo hari igihe bashobora gufasha amashuri mu guhitamo abo bakorana mu gihe bikenewe.
Icyo gihe ngo baba bashaka kureba ko application kompanyi igiye gutanga ijyanye n'ibyo bashaka kugeraho mu bijyanye n'uburezi ariko bitayibuza gukorana n'amashuri.
Avuga kandi ko Minisiteri na yo ubwayo itegura amasomo y'ikoranabuhanga ashingiye ku nteganyanyigisho ikabishyira kuri porogaramu ya E-Learning.
Umuyobozi wa Nyereka Co Ltd, Shadrach Munyeshyaka, avuga ko batangiye kugirana amasezerano n'ibigo by'amashuri kandi bidasabye ko banyura kuri Minisiteri y'Uburezi.
-
- Shadrach Munyeshyaka
Avuga kandi ko banafasha amashuri makuru ku bijyanye n'imyigire yabo ndetse n'amashuri yisumbuye aho bahugura abanyeshuri.
Agira ati “Hari abo dufasha kwiga binyuze mu yakure ku mbuga zibigisha batavuye aho bari, ariko nyuma bazajya ku kicaro cya Nyereka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize”.
Akomeza avuga ko inyigisho zabo zimwe zitangirwa ubuntu ariko hakaba n'izishyurwa ariko ku kiguzi gito.