Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida wa Tanzania ubutumwa bwa Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Vincent Biruta yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021.

Guverinoma ya Tanzania yavuze ko ubu butumwa bwa Perezida Kagame Paul yoherereje mugenzi we wa Tanzania, yongeye kwihanganisha Tanzania ku bwo kubura uwayoboraga kiriya gihugu ari Dr John Pombe Magufuli.

Muri ubu butumwa kandi ; Perezida Kagame yamenyesheje mugenzi we Samia Suluhu Hassan ko u Rwanda ruzakomeza umubano mwiza hagati y'Ibihugu byombi.

Itangazo ry'ushinzwe itumanaho mu biro by'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, Gerson Msigwa, ryagaragaje ibikubiye muri buriya butumwa Kagame yageneye mugenzi we Samia Suluhu Hassan, rivuga ko Perezida Kagame yagarutse ku mishinga ihuriweho n'Ibihugu byombi, agaragaza icyakorwa kugira ngo ikomeze kugira ingufu.

Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza agace ka Isaka ko muri Tanzania ndetse na Kigali mu Rwanda, aho Perezida Kagame yasabye ko komisiyo ihuriweho yazahura ikaganira ku isubukurwa ry'imwe muri iyo mishinga.

Ririya tangazo rya Guverinoma ya Tanzania, rigira riti 'Yasabye [Kagame] ko Komisiyo ihuriweho ku mikoranire ya Tanzania n'u Rwanda yazahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba ibindi bikorwa bishya byakorwa ku bufatanye bw'ibihugu byombi.'

Mu nama ya Komite Nyobozi y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi iheruka kuba, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w'uyu muryango, yagarutse ku mibanire y'u Rwanda n'Ibihugu by'ibituranyi agenda avuga uko byifashe kuri buri gihugu.

Yavuze ko ku ruhande rw'Iburasirazuba bw'u Rwanda ubwo ni Tanzania, nta kibazo kigeze kiba hagati ya kiriya gihugu n'u Rwanda kuko ibihugu byombi byakomeje gukorana ndetse no kuba neza mu gihe ibindi bihugu bitatu byo byagiye bigirana ibibazo n'u Rwanda ndetse bimwe bikaba bikinariho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Minisitiri-Biruta-yashyikirije-Perezida-wa-Tanzania-ubutumwa-bwa-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)