Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yafatiwemo ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19, zirimo no kuba mu masoko hagomba kujyamo 50% by’abantu bari basanzwe bayajyamo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isobanura ko 50% ireba uruhande rw’abacururiza muri ayo masoko ndetse n’abaguzi baza kuyahahiramo. Uretse kubahiriza uyu mubare ariko abantu basabwa no gukomeza gukurikiza andi mabwiriza yo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no kwibuka gukaraba neza intoki.
Ni nyuma y’uko amasoko kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi nko mu nzu z’ubucuruzi ari hamwe mu hashobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwinshi bwa Covid-19, biturutse ku bantu benshi bahahurira kandi baba baturutse hirya no hino.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Habyarimana yavuze ko ari ngombwa kuzahura ubukungu ariko ko hagomba no kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho utazayubahiriza akazahanwa.
Ati “Kugira ngo duhuze izahura ry’ubukungu no kurwanya icyorezo, hari uruhare abacuruzi n’abantu bikorera bakwiye kugira muri iyi gahunda, ndabivuga mu rwego rw’ubucuruzi n’imibare ariko icyo ushoye nicyo usarura.”
“Niba utita ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 urasarura gufunga ubucuruzi bwawe. Uko gukaraba, uko guhana intera, guhinduranya abantu bagakora kimwe cya kabiri ubyitayeho ni cyo gishoro gikomeye.”
Minisitiri Habyarimana yasabye ko hashyirwaho abantu bihariye bo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akurikizwa mu masoko.
Ati “Mu byerekeranye n’amasoko turasaba kugira ngo babashe gushyiraho abantu bakurikirana, uko bahana intera, uko bakaraba. Kuba umuntu yajya ahagera mu minsi ibiri biraruta kutahagera na gato, iki kintu abacuruzi n’abikorera bakwiye kucyumva.”
Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni ukuzahura ubukungu rero twinjire muri iyo gahunda, abashinzwe ibigo nk’amasoko n’ahandi hahurira benshi badufashe kubishyira mu bikorwa. Aho kugira ngo duhagarike byose ikigo n’iduka ritabyubahiriza bizabe bihagaze kugira ngo abandi bakomeze.”
Minisitiri Habyarimana kandi yagarutse ku kijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga avuga ko nta kintu guverinoma itakoze ngo bikorwe ariko usanga hari abadohotse ku kubikoresha.
Ati “Habayeho kudohoka mu bakoresha kwishyurana mu ikoranabuhanga kuko guverinoma yakoze ibishoboka kugira ngo umuntu ugiye kwishyura umucuruzi ye kumuca amafaranga yihariye, kimwe n’abashobora kwishyurana kuri telefoni ntibacibwe amafaranga y’ikirenga.”
“Ibyo kuba twarabishyizeho tukanabishishikariza abantu ni ikintu gishobora kudufasha kudahanahana amafaranga. Hari uburyo bw’amakarita ku bafite amakonte turakangurira abantu bo ku masoko no mu maduka ko bakoresha kwishyura kuri telefoni.”
Aburiza ibiciro ni abajura
Hirya no hino byagaragaye ko iyo habayeho ingamba zikomeye nka guma mu rugo cyangwa mu karere, abacuruzi baba babonye umwanya mwiza wo kuriza ibiciro bavuga ko biba byabahenze.
Minisitiri Habyarimana yavuze ko abakora ibi bikorwa ari abajura baba bashaka kungukira ku bandi, kuko ingamba zifatwa ntaho ziba zibangamiye abatwara ibicuruzwa.
Yagize ati “Buriya ni ubujura kuko muri gahunda yashyizweho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rurakomeza, nta na kimwe cyarutangiriye ntawe babwiye ngo atware ikamyo y’igice ni ukuvuga ngo ibicuruzwa yavanaga mu gace kamwe abijyana ahandi bizakomeza nk’uko bisanzwe.”
Yakomeje agira ati “Nta mpinduka bifite mu rugendo rw’ibicuruzwa, byaba byiza ko tuzirikana ko ibiciro biriho bidashobora guhinduka kuko nta mpamvu yindi ihari.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima y’uko icyorezo gihagaze umunsi ku munsi igaragaza ko uhereye nko ku wa 11 Kamena ukageza ku wa 20 Kamena 2021, mu gihugu hose hari hamaze kuboneka ubwandu bw’abantu 3153.
Ni mu gihe mu masaha 24 yari ashize ku wa 21 Kemena 2021, abantu batandatu barimo n’uruhinja bishwe na Coronavirus naho abayanduye baba 622.