Minisitiri Habyarimana yasanganijwe ibibazo by’abahombejwe na Covid-19 mu Burengerazuba -

webrwanda
0

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Habyarimana yaganiriye n’abacuruzi batandukanye barimo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abacururiza mu masoko ndetse n’abakorera imyuga mu dukiriro dutandukanye.

Mu bibazo byagaragajwe harimo ko bamwe mu bacuruzi batakaje igishoro cyabo kubera icyorezo cya Covid-19, bigatuma ubucuruzi bwabo buhungabana.

Minisitiri Habyarimana yabashimiye umuhate bagaragaje, bagakomeza gukora nubwo ubucuruzi bwabo bwakomwe mu nkokora.Yabasabye kwishyira hamwe bagakorera mu matsinda, kugira ngo hazarebwe uburyo baterwamo inkunga, binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

Mu bindi bibazo byagaragajwe harimo ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu masoko yambukiranya imipaka aho usanga abayakoreramo ari bake ugereranyije n’imyanya y’ubucuruzi irimo.

Minisitiri Habyarimana yabijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke. Ati “Imyanya y’ubucuruzi iracyahari muri aya masoko yambukiranya imipaka ugereranyije n’abasanzwe bakoreramo, turi kugerageza gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo iki kibazo gikemuke kuko murabizi urujya n’uruza ntabwo rurongera gusubira ku rwego nk’urwo rwahozeho mbere y’uko icyorezo cya Covid—19 cyaduka.”

Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) izakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo hajye haboneka ibyangombwa by’abambuka imipaka, ku bagenda cyangwa abinjira, kugira ngo iyo myanya yose yuzure by’umwihariko iri mu masoko ari mu Karere ka Rusizi.

Yasabye inzego zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba kunoza imikorere mu bijyanye n’ubwikorezi, haba ubwo mu mazi ndetse n’ubwo ku butaka dore ko yanasuye ibyambu byose biri mu aka gace.

Minisitiri Habyarimana yasuye isoko ryubatswe mu koroshya ubucuruzi bwo ku mipaka, avuga ko agiye gukora ibishoboka byose mu kongera abacuruzi barikoreramo
Abacuruzi basanganije Minisitiri Habyarimana uruhuri rw'ibibazo bafite batewe n'icyorezo cya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)