Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe (YAVUGURUWE) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu Burusiya aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (SPIEF 21) iri kuba ku nshuro yayo ya 24.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente nk'umwe mu nzobere mu by'ubukungu ari muri batatu batanze ibiganiro byo kuyitangiza kuri uyu wa 3 Kamena 2021, hamwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije w'u Burusiya, Andrei Belousov na Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.

Iyi nama izasozwa ku wa 5 Kamena iri kubera mu Mujyi wa St Petersburg, aho ihurije abayobozi batandukanye n'inzobere mu by'ubukungu ziturutse mu bihugu birenga 120 byo hirya no hino ku Isi.

Yateranye mu gihe Isi yose yahuye n'ihungabana ry'ubukungu bwagizweho ingaruka na COVID-19, imikoranire y'u Burusiya na Afurika mu bucuruzi nayo ikaba yasubiye inyuma.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ibihugu bya Afurika byatangaga icyizere cyo kugira ubukungu buzamuka vuba mbere y'umwaduko w'icyorezo kuko nko mu 2019 ibyinshi byagaragaje ko ubwabyo bwazamutseho hejuru ya 4% ndetse ubw'u Rwanda bwo bukaba bwarazamutseho 9,5%.

Yashimangiye ko usibye ingaruka z'icyorezo zigaragara muri Afurika ubukungu bwayo n'ubu bishoboka ko bwazamuka kandi buhagije kubwubakiraho icyerekezo Afurika yihaye cya 2063.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko u Burusiya nk'umufatanyabikorwa wa Afurika kuva kera icyo cyerekezo bugifitemo uruhare kandi bushobora gutanga umusanzu.

Yakomeje ati 'Uyu munsi Afurika ifite amahirwe akomeye abashoramari bo mu Burusiya bashobora kubyaza umusaruro. Icya mbere, Afurika ifite urubyiruko n'abakozi bashobora gutanga umusanzu ukomeye ku guteza imbere ubukungu. Icya kabiri, uyu mugabane ugenda utera imbere mu kugira imijyi vuba vuba, bigaragagaza ko uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mijyi buhari.'

'Hari kandi n'iterambere ry'ikoranabuhanga ryagaragaje ahandi ubukungu bwazamukira ari ho mu itumanaho no kwimakaza ikoranabuhanga aho tuba.'

-  Yasabye ko gusaranganya inkingo byakwitabwaho

Minisitiri w'Inetebe, Dr Ngirente yibukije abitabiriye inama ko mu gihe hari gushakishwa uburyo bwo kwigobotora ingaruka z'icyorezo burimo no kuzahura ubukungu, nta kizagerwaho abatuye Isi batarahuriza ku kumva ko inkingo zikenewe kuri bose.

Ati 'Dukwiye kuzirikana ko mu gihe turi gukora iyo bwabaga ngo twikure mu ngaruka icyorezo cyatugizeho, icya mbere cyo kwitabwaho ni ukuba haboneka inkingo zihagije kuri bose.'

Yavuze ko Afurika ikeneye kubaka ubushobozi bwayo bwo gukora inkingo z'indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, ariko ikabifashwamo n'abafatanyabikorwa barimo n'u Burusiya.

Dr Ngirente kandi yagaragaje ko Isoko rusange rya Afurika (ACFTA) ari andi mahirwe y'ishoramari ku Barusiya kuko rizajya rihuza abagera kuri miliyari 1,3. Aho yavuze ko ryakorwa hubakwa imihanda y'imodoka n'iya gari ya moshi, ibyambu, ingomero z'amashanyarazi, imiyoboro ya internet n'ibindi. Ibyo ngo byasaba ari hagati ya miliyari 130$ na miliyoni 170$ ku mwaka.

Agaruka ku mikoranire y'u Burusiya n'u Rwanda, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko yagiye yibanda ku guteza imbere ubushakashatsi mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ingufu n'amazi n'uburezi.

Yongeyeho ati 'Hakenewe ko u Burusiya bwongera ishoramari muri ibi ndetse no mu zindi ngeri z'ibikorwa remezo.'

Yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko 'igihe cyo gushora imari muri Afurika ari iki' kuko hagaragazwa ingorane zigihari kandi harushaho no kunozwa uburyo bwo korohereza imishinga kuri uyu Mugabane.

Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu isanzwe iba buri mwaka kuva mu 1997, uretse mu 2020 itabaye kubera Covid-19. Ihuza abayobozi n'inzobere mu bukungu ziturutse hirya no hino ku Isi zirimo n'izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Qatar, u Buhinde, u Burusiya buyakira n'ibindi.

Biteganyijwe ko mu bandi bazayitangamo ibiganiro harimo Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin; Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Uyu munsi, Minisitiri w'Intebe @EdNgirente yatanze ikiganiro mu muhango wo gufungura Inama ya 24 Mpuzamahanga ku Bukungu ya St. Petersburg irimo kubera mu Burusiya kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Kamena 2021. #SPIEF2021 pic.twitter.com/twFBkTKyFi

â€" Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 3, 2021

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe
Iyi nama iba buri mu mwaka kuva 1997 uretse mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatanze ikiganiro mu nama ya 24 mpuzamahanga yiga ku bukungu ya St Petersburg mu Burusiya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yabwiye-isi-ko-nta-gutekana-kuzabaho-inkingo-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)