Miss Irebe Natacha wiga muri Kaminuza i Buray... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Irebe Natacha Ursule abitse amakamba atari macye yegukanye mu marushanwa y'ubwiza atandukanye hano mu Rwanda. Yabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2018 mu irushanwa yahabwagamo amahirwe menshi yo kwegukana ikamba, birangira ryegukanywe na Iradukunda Lilinae. Mu 2015, Natacha yegukanye ikamba rya Miss FAWE (Miss Fawe Girls School), yegukana ikamba rya Miss High School mu 2015, anahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Africa Calabar mu mwaka wa 2018.

Kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Cyprus aho yagiye kuminuza mu bijyanye n'ubucuruzi (Business Administration) muri kaminuza yitwa Middle East Technical University. Mu kiganiro Miss Irene Natacha Ursule yagiranye na InyaRwanda.com, twatangiye tumubaza uko abayeho muri iki gihugu n'ibintu akumbuye mu Rwanda. Ati "Ubuzima buraho meze neza, ndashima. Mu Rwanda ko nkumbuye byinshi ra! Icya mbere nkumbuye famille yanjye n'inshuti zanjye, ikindi nkumbuye igitoki pe (yahise akubita igitwenge)".

Uko Miss Natacha yagize igitekerezo cyo kwigisha abantu guteka n'inzozi afite


Miss Irene Natacha yabwiye InyaRwanda.com ko yatangiye kwigisha abantu guteka muri 'Guma mu rugo' ya mbere nyuma y'uko abonye umwanya uhagije ari mu rugo aho yabashije guteka ubwoko butandukanye bw'ibiryo, gusa icyo gihe akaba atari afite uburyo asangiza abantu ubwo bumenyi, ati "(....) Ibintu byo guteka urebye natangiye kubikora cyane muri 'Lockdown' ya mbere ya 2020 kuko nabashije kugira umwanya mwinshi ndi mu rugo nkajya nteka ibintu bitandukanye ariko nta platform mfite mbishyiraho".

Uyu mukobwa w'ikimero wasoreje ayisumbuye muri Riviera High School udatewe ipfunwe no kujya mu gikoni agateka ndetse bikarenga urwo rwego akiyemeza kujya abyigisha n'abandi bose batabizi, yavuze ko intego ye ari ukorohereza abantu kunguka ubumenyi mu guteka amoko atandukanye y'ibiryo ndetse vuba, kandi bakarahura ubwo bumenyi ku buntu. Ati "Intego mfite ni ukorohereza abantu baba bashaka kunguka ubumenyi mu guteka kubona icyo nakwita nk'amasomo yo guteka byihuse kandi ibintu byiza bibereye ijisho kandi biryoshye ku buntu".


Izi nyama zatetswe na Miss Irebe Natacha wifuza kuzashinga Hotel

Miss Natacha yakomeje asobanura uko yabitangiye n'uburyo yaje gufata umwanzuro wo kubikomeza agatangiza shene ya Youtube yise Miss Natty, ati "Kugira ngo nyitangize (Youtube channel), ubundi na postingaga kuri Instagram yanjye amafoto y'amafunguro nateguye ubundi abantu bakansaba 'recipes' cyangwa se uburyo nateguyemo ayo mafunguro, bihura n'uko inshuti zanjye zambwiraga ngo nzafunguze Youtube channel njye nshyiraho amafunguro nateguye. Ubundi no mu buzima busabzwe ndi umuntu ukunda gusangiza ubumenyi naba mfite na bagenzi banjye".

Yavuze ko mu byo azi guteka neza ku buryo ukibikubita amaso amerwe ahita akwica, ku isonga ari inyama, ati "Ubusanzwe nkunda kugerageza guteka ibintu byose, ariko by'umwihariko nkunda guteka inyama kuko usanga arizo wateka uburyo bwinshi butandukanye kandi umuntu akabona zinasa neza ziryohereye amaso". Ati "Ikindi nkunda nzi no guteka ni amakoroni kubera kuyateka biroroshye kandi birihuta. Kuyateka ni ikintu kitajya kingora pe. Iyo nshaka akantu koroshye ko guteka burigihe nisanga ariyo ndi guteka". 

Umuntu uzi guteka burya nawe aba afite ubwoko bw'ibiryo akunda cyane, na Natacha ni ko bimeze kuko yihebeye igitoki, gusa akaba ababazwa no kuba atakibona muri Cyprus aho ari kubariza muri iyi minsi ku mpamvu z'amasomo. Ati "Ubundi nkunda kurya igitoki cyane ku buryo ari nacyo kintu cya mbere namenye guteka ndi mu Rwanda, gusa ikimbabaza ni uko nageze hano igitoki nkakibura".


Kwigisha abantu guteka ibiryo bibereye ijisho niyo ntego ya Natacha

Uyu mukobwa uri kwigisha abantu guteka kadi ku buntu, yagize ubutumwa agenera abantu bose bakunda guteka, anagira icyo asaba abantu batabikunda, ati "Ku bantu bakunda guteka nababwira courage, guteka ni ibintu biryoha cyane noneho iyo ubikora unabikunda bikaba akarusho. Ku batabikunda, abantu baratandukanye ariko bazagerageze nanjye mbere sinumvaga ko nshobora kubikunda bigeze aha! Ariko narabigerageje nsanga ari ibintu bitagoye kandi biryoha ni kubikora".

Ati "Waba uri umuhungu cyangwa umukobwa wabikora kandi ukabishobora. Cyane ko nkitangira no kwiga Kaminuza naje ntazi guteka nari nzi guteka ibintu nk'ifiriti, omelette utuntu nk'utwo gusa pe. Ariko uko iminsi yagiye igenda nagiye mbyiga ngera aho ndabimenya. Nkibitangira nabikoraga nka fun kuko ari ibintu numvaga ndi gukunda noneho abacuti banjye bagakomeza bambwira ngo ibiryo nteka biba bisa neza, biryoshye bituma nkomeza nigirira icyizere mpita nafungura YouTube channel". 


Yafunguye umuyoboro kuri Youtube yigishirizaho abantu guteka 

N'ubwo yabitangiye yikinira, Natacha avuga ko yarushijeho kubikunda cyane ndetse ko "Ubu noneho mba numva hagize umuntu uza cyangwa hotel bansaba gukorana nabo nabyemera kuko byanyereka ko bishimiye ibiryo nteka kandi nanabigiraho ibintu bishyashya byo guteka ntarinzi". Twamubajije niba mu nzozi afite haba harimo gushinga Resitora cyangwa Hoteli, avuga ko Imana imufashije yazabikora. Ati "Restaurant cyangwa hotel byo ubu sindabitekereho neza gusa Imana imfashije nkashobora kubikora mu gihe kizaza nabyishimira cyane".

Ku bijyanye n'abantu bakwifuza ko abagezaho ibyo kurya yateguye, Natacha yavuze ko ubu byagorona, ati "Ubu nta buryo mfite bwo kugezaho abantu bifuza kugerageza ibiryo natetse, ariko no mu mpamvu nafunguye YouTube channel yanjye ni ukugira ngo abo bantu bose bashaka kubigerageza barebe uko mbiteka ubundi babigerageze nabo kuko uburyo mbiteka nta kintu nsimbuka iyo ndi gufata video. Ni ukuvuga ngo iyo amafunguro yabo ahiye ni nk'aho tuba turi kumwe! Ariko Imana nibimfashamo igihe kizagera mbashe gusangiza abakunzi banjye amafunguro ntegura".

Ntugire amashyushyu kuko nawe ibi biryo wabasha kubiteka uramutse ukurikiye amasomo atangwa na Miss Natacha kuri shene ye ya Youtube yitwa 'Miss Natty'


Natacha yabaye Miss High School mu 2015


Natacha yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018


Natacha wabaye Miss FAWE mu 2015 yatangiye kwigisha abantu guteka


Miss Natacha yifuza kuzashinga Resitora na Hoteli Imana nimufasha

REBA AMASHUSHO YA MBERE MISS NATACHA YASHYIZE KURI YOUTUBE YIGISHA ABANTU GUTEKA


REBA HANO NATACHA YIGISHA ABANTU GUTEKA 'EGGS & SALAMI FRENCH TOAST'


REBA AMASHUSHO NATACHA AHERUKA GUSHYIRA KURI YOUTUBE YIGISHA ABANTU GUTEKA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106672/miss-irebe-natacha-wiga-kaminuza-muri-cyprus-yatangiye-kwigisha-abantu-guteka-anakomoza-ku-106672.html

Post a Comment

1Comments

Post a Comment