Mme J.Kagame arahamagarira buri wese kugira uruhare mu gutuma buri mwana agira ubuzima bwiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa 16 Kamena ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w'Umunyafurika.

Ubutumwa yanyuijije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu munsi wizihiza mu gihe muri uyu mwaka u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwibutsa umuryago mugari uruhare rwaho mu kwita ku bana bakiri bato.

Yagize ati 'Turahamagarira ababyeyi, abafatanyabikorwa, abakozi ndetse na buri wese gukomeza gushyigikira izi ntego zigamije kwihutisha ko buri mwana agira uburenganzira ku burezi bufite ireme, kwitabwaho, kuvuzwa ndetse no kurindwa.'

Uyu ufite insanganyamatsiko igira iti 'Isibo, igicumbi cy'imikurire myiza y'umwana' wizihijwe mu gihe u Rwanda n'isi Yose muri rusange bari mu bihe bidasanzwe by'icyorezo cya COVID-19 byigeze no gutuma amashuri afunga bigatuma uburenganzira bw'abana buzahara.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. BAYISENGE Jeannette, ashimira ababyeyi bombi yaba umugore n'umugabo bagize mu kwita ku bana muri ibi bihe bitoroshye.

Yagize ati 'ababyeyi bombi, umugabo n'umugore, bakoze akazi gakomeye ko kwita ku burere bw'abana. Ndabashimira izo mbaraga bashyize mu burere no kwigisha abana babo kugira ngo basigasire ahazaza habo heza. Ndabakangurira gukomeza kwita ku mikurire n'uburere bw'abana babo.'

Mu Rwanda hasanzwe hariho gahunda zigamije kwita ku burere bw'abana bakiri bato zirimo ibigo mbonezamikurire y'abana bato ndetse na gahunda yo gufasha abana kugira indyo yuzuye nk'igikoni cy'Umudugudu no gutanga amata n'ifu y'igikoma ifite intungamubiri.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mme-J-Kagame-arahamagarira-buri-wese-kugira-uruhare-mu-gutuma-buri-mwana-agira-ubuzima-bwiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)