Mr Eazi yabwiye abasoje amasomo muri Green Hi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021, mu Ikigo cya Green Hills Academy giherereye mu Karere ka Bugesera habaye umuhango wo gushimira abanyeshuri basoje amasomo yabo witabiriwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abasoje amasomo yabo muri Green Hills Academy nyuma yo kwiga mu bihe bitoroshye muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by'abantu hirya no hino.

Mr Eazi ni umwe mu bitabiriye uyu muhango. Mu butumwa bwe buri kuri Twitter y'ikigo Green Hills Academy, yavuzemo ko yasoje amashuri yisumbuye afite imyaka 15 y'amavuko, ariko ko byamufashe imyaka 10 kugira ngo Isi imenye uwo ariwe.

Avuga ati 'Narangije amashuri yisumbuye mfite imyaka 15. Gusa, byamfashe imyaka 10 ngo namamare.' Mr Eazi yabwiye abarangije amasomo ko isomo ryiza ry'ubuzima ari 'ukwihangana' kandi ukumva ko ushoboye kugira ngo uzagere ku bumenyi n'ibindi bishamikiyeho birimo n'amakoro.

Mr Eazi ati 'Isomo nababwira ni ukwihangana. Ugomba kwiyumvamo ko ubishoboye kugira ngo ugere kubwigenge n'ubushobozi bushamikiye ku mikoro.'

Mr Eazi agiye kumara ibyumweru bitatu mu Rwanda, aho yaje kureba amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda.

Aherutse kugaragaza ko yamaze kwandikisha mu Rwanda sosiyete y'ubucuruzi yise EMPAWA Rwanda, ishami rya EMPAWA Africa, yashinze igamije guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.

Nithin Senthil Kumar wahize abandi mu masomo, yavuze ko we na bagenzi be bishimira intambwe ikomeye bateye mu buzima nyuma yo gukurikirana amasomo yabo mu bihe bigoye.

Ati 'Twfatanyirije hamwe noneho turi hamwe ku munsi dusojeho amasomo yacu.'

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger yavuze ko adashidikanya ko abasoje amasomo yabo bateguwe neza kandi bazatanga umusaruro mu rugendo rushya rw'ubuzima batangiye.

Abibutsa gukomeza kugwa neza, urukundo no gufashanya muri buri kimwe. Ati 'Dutewe ishema namwe kandi turabifuriza ibyiza.'

Abanyeshuri 64 basoje amasomo yabo muri Green Hills Academy bahawe izina ry' 'Indagamirwa'. Bahawe amasomo arebana n'ubumenyi, imibanire, amateka, indimi n'ibindi.

Ishuri rya Green Hills Academy ryashinzwe mu 1997, ritangirana abanyeshuri 130, ubu rifte abarenga 1600 biga mu cyiciro cy'amashuri y'incuke, abanza ndetse n'amashuri yisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame, yashimiye abasoje amasomo yabo muri Green Hills Academy nyuma yo kwiga mu bihe bitoroshye muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 Abasoje amasomo muri Green Hills Academy bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza zo mu bihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse na Canada. Mimi Mutoni wasoje amasomo ye muri Green Hilly Academy mu 2018, yavuze ko bishimira amahirwe adasanzwe bagize mu buzima yo kwiga muri iri shuri ry'indashyikirwa


Mr Eazi yavuze ko yasoje amashuri yisumbuye afite imyaka 15 y'amavuko, bimusaba imyaka 10 kugira ngo yicarane n'abakomeye

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria Mr Eazi yitabiriye umuhango w'abanyeshuri 64 basoje amasomo muri Green Hills Academy

Itsinda ry'abanyamuziki ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ku banyeshuri 64

Green Hills Academy yashyize ku isoko abanyeshuri 64 bize ibijyanye n'amateka, ubumenyi, imibare n'ibindi mu muhango wabereye muri iki kigoMuri 64 basoje asomo harimo 13 batangiye kwiga muri iki kigo bari mu cyiciro cy'incuke none bahasoje amashuri yisumbuyeAbabyeyi bagiye gushyigikira abana babo ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo

Abasoje amasomo bahawe izina ry' "Indangamirwa"

AMAFOTO: Green Hills Academy/Twitter



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106307/mr-eazi-yabwiye-abasoje-amasomo-muri-green-hills-academy-ko-byamusabye-imyaka-10-kugira-ng-106307.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)