Ba rwiyemezamirimo bahembwe ni Niyidukunda Mugeneye Frozy wari uhagarariye uruganda rwa AvoCare, rubyaza amavuta muri avoka ndetse na Rwema Christian ufite Ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.
Aba ba rwiyemezamirimo bombi batsinze mu irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na HeHe Ltd, rigamije guteza imbere imishinga y’urubyiruko. Irya 2021 ryatewe inkunga na MTN Rwandacell Plc, ryibanze ku guteza imbere urubyiruko rwashoye mu buhinzi ariko rwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo.
Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, Mark Nkurunziza, yavuze ko bishimiye gushyigikira imishinga igamije guteza imbere urubyiruko.
Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-Commerce). Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.”
Umuyobozi wa HeHe Ltd, Clarisse Iribagiza, yashimye inkunga batewe na MTN Rwandacell Plc, avuga ko iri rushanwa ryari rigamije guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Yagize ati “Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”
Rwema Christian yavuze ko yishimiye inkunga yatewe, avuga ko azayikoresha mu "guteza imbere ibikorwa bye agakomeza kubyagurira mu mahanga.”
Niyidukunda na we yavuze ko “Iki gishoro kizazamura ubushobozi bw’ikigo cyacu kandi turusheho kumurika ibyo dukora kuko tubonye ubushobozi.”
MTN Rwandacell Plc yatanze iyi nkunga muri gahunda yayo yo guteza imbere ubuzima rusange bw’Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibikorwa bya Leta.
Binyuze muri iyi gahunda, mu mwaka ushize MTN Rwandacell Plc yashyize miliyoni 100 Frw mu kigega Nzahurabukungu, ERF, ubu ikazakoresha miliyoni 30 Frw muri ibyo bikorwa muri uku kwezi kwa Kamena 2021.