Mu Bufaransa hari igabanywa ry'ibiciro ku bintu byose, Abanyarwanda bifuza kwihahira basubijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera tariki 30 z'uku kwezi kugeza tariki 23 z'ukwezi gutaha kwa Karindwi, nibwo abifuza kugura imodoka, ibikoresho byo mu nzu, imyambaro itandukanye, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi bitandukanye, bazabigura ku giciro cyo hasi mu Bufaransa kuko kizaba ari igihe ngarukamwaka kidasanzwe cyo kugabanya ibiciro.

Kirabove France ni sosiyete iba mu Bufaransa ariko yashinzwe n'Umunyarwandakazi Happy Tuyizere uba i Burayi akaba afite n'umugabo w'Umufaransa. Bashinze iyi sosiyete banashyira ishami ryayo i Kigali bagamije kujya bafasha Abanyarwanda mu kubagurira ibintu i Burayi ikanafasha ababishaka kubona Visa zo kujya mu bihugu bigize umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (European Union).

Muri iki gihe kidasanzwe mu Bufaransa cyo kugabanya ibiciro (Solde) barakangurira ababyifuza bose kubagana bakabafasha kubona ibyo bifuza vuba kandi kuri macye, cyane ko na mbere y'ibi bihe ibyo basanzwe batumiriza abantu, ibiciro byabyo biba ari bito ugereranyije n'ubwiza bwabyo, kuko ngo ntaho bihuriye no kuba umuntu yabyitumiriza i Burayi.

Uretse ibyo kandi, iryo shami riri i Kigali risanzwe rinafasha ababyifuza kujya i Burayi banabishingiye (Prise en charge) kugirango babone VISA byoroshye kandi mu gihe gito. Si ngombwa ko abantu bifuza ibintu bihambaye kuko n'uwakenera akantu koroheje yakabatuma bakakamugezaho mu gihe gito ku giciro cyiza.

Uramutse ukeneye ibindi bisobanuro wabasanga aho bakorera mu murenge wa Kimironko hafi ya Kaminuza yahoze yitwa KIE, ahateganye na Igihozo Supermarket. Wanabahamaraga kuri telefone zigaragara kuri iyo foto yo hasi cyangwa ukabandikira kuri whatsapp.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Bufaransa-hari-igabanywa-ry-ibiciro-ku-bintu-byose-Abanyarwanda-bifuza-kwihahira-basubijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)