Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yavuze ko dosiye zisaga 328 ari zo ubugenzacyaha bwaregeye ubushinjacyaha.
Muri zo 136 ni iz’abakoze icyaha cyo guhohotera abacitse ku Icumu, 55 ni iz’icyaha cyo gukurura amacakubiri, 40 ni iz’ivangura, 37 n’iz’ingengabitekerezo ya Jenoside, 20 ni izo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, naho 17 ni izo gupfoya Jenoside.
Dosiye z’ibindi byaha bifitanye isano na Jenoside byagejejwe mu bushinjacyaha ziri munsi y’icumi, aho dosiye 9 ari izo guhakana jenoside, 7 zo guha ishingiro jenoside, 5 ni zo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’izindi 2 ni zo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenosidecyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida w’agateganyo wa Ibuka, Nkuranga Egide, yavuze ko nubwo icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu ari icyo cyagaragaye cyane muri uyu mwaka, uramutse ubigereranyije n’iyatambutse uyu mwaka bitari ku rwego rumwe.
Yagize ati “Muri iyi minsi ijana twibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 27, nta bikorwa bidasanzwe byakorewe abacitse ku icumu muri rusange byo kubibasira nk’uko byahoze mu myaka yo hambere.”
Yashimiye ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ku bw’akazi gakomeye bwakoze ndetse kagikomeje ko guhana abagaragaweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside, ibintu bituma bene ibi byaha bigenda bigabanuka uko imyaka igenda itambuka.
Nubwo bimeze bityo ariko yavuze ko hakiri akazi gakomeye ko kurwanya abapfobya ndetse bagahakana Jenoside.
Ati “Haracyari imbogamizi ku bahakana ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi bakanayipfobya bibereye mu bihugu byo hanze.”
“Ibuka ihora isaba ko ibihugu byo hanze byashyiraho itegeko rihana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ababikora nibabishyira hanze bahanwe hakurikijwe amategeko.”
Nkuranga yavuze ko mu bindi bikwiriye gushyirwamo ingufu ari ugushishikariza abatarahigwaga muri Jenoside gutangaza ahari imibiri y’abazize Jenoside igashyingurwa mu cyubahiro kuko bikigaragara ko igihari myinshi.
Yagize ati “Birababaje kuba kuri iyi nshuro hari ahantu hashyinguwe imibiri yabonetse irenga 2000. I Rukumberi mu minsi yashize hashyinguwe imibiri 250, i Kabgayi muri Muhanga hamaze kubonwa imibiri 981, i Kaduha ya Nyamagabe hashyinguwe imibiri 61 n’ahandi henshi uyu mwaka hagiye hagaragara imibiri itarigeze igaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”
Nkuranga yihanganishije abacitse ku icumu bose muri iki gihe bibuka ababo bazize Jenoside, asaba abantu bose bazi ahari imibiri idashyinguwe mu cyubahiro gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe.