MU MAFOTO: Nyuma yo gusohora indirimbo ari mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Octopizzo ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Kenya no muri Afurika y'Uburasirazuba. Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo iyitwa "Noma ni", "Something for you" na "Ringa" ndetse mu masaha make atageze no ku munsi akaba yasohoye indirimbo yitwa 'Interlude'.


Dj Poizzon yagaragaje ibyishimo bidasanzwe mu mazi

Octopizzo aherutse kuvuga  ko afite gahunda yo gusura ibice bitandukanye by'igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, kuri iyi nshuro akaba yari yajyanye n'umwe mu ba Dj bakomeye muri Afrika ndetse wanacuraze mu irushanwa rya BAL kuva rigitangira, Dj Poizon ivy.


Dj Poizzon yagendaga akora mu mazi

Dj Poizon Ivy ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki ku rwego rw'isi , yageze i Kigali ku i Tariki ya 13 Gicurasi 2021, ndetse akunda kugaragaza ko yaryohewe n'ubuzima bwa Kigali. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse yerekana ibyishimo yagize byo gusura ahantu hatandukanye mu bice bimwe na bimwe by'igihugu.


Umuraperi Octopizzo nyuma yo gusohora indirimbo yahise ajyana na Dj Poizzon Ivy gutembera

Yagize ati ''Navukiye ndetse ndererwa mu Burasirazuba bwa Afrika ariko noneho aho mbereye mukuru, ndi kubona amahirwe yo gusura no kumenya ubwiza bwayo bwuje ubudasa.''

Dj Poizon ivy na Octopizzo basuye na Rusizi


Ubwo Dj Poizon Ivy yari ageze ku Akagera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106184/mu-mafoto-nyuma-yo-gusohora-indirimbo-ari-mu-rwanda-umuraperi-octopizo-na-dj-poizon-basuye-106184.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)