Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo amakipe arimo kwitegura gusubukura shampiyona y'u Rwanda igomba gukomeza guhera ku itariki ya 10 Kamena 2021 ubwo hazaba hakinwa umunsi wa cyenda, amakipe atandukanye akomeje gukina imikino ya gishuti mu rwego rwo kwitegura iyo mikino.

Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yakinaga n'ikipe ya Sunrise FC umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita z'amanywa.

Ikipe ya Bugesera yakinaga uyu mukino yitegura kuzakira ikipe ya APR FC i Nyamata kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kamena 2021, ni mugihe kandi ikipe ya Sunrise FC yo yitegura kwakira ikipe ya Gasogi United i Nyagatare kuri uwo munsi.

Undi mukino wabereye kuri icyo kibuga kuri iki cyumweru, ikipe ya Gasogi United yahatsindiwe n'ikipe ya Police FC ibitego 4-1, muri uyu mukino ikipe ya Police FC yatsindiwe na Sibomana Patrick uzwi nka Papy watsinzemo ibitego bibiri ndetse na rutahizamu Iyabivuze Osee nawe watsinzemo ibitego bibiri, ku ruhande rwa Gasogi United yo yatsindiwe na Iddy Muselemu.

Mukarere ka Muhanga ho ikipe y'aka karere ya AS Muhanga yari yakiriye ikipe ya AS Kigali umukino urangira itsinzwe ibitego bitatu ku busa, ni ibitego byatsinzwe na Bishira Latif, Nkinzingabo Fiston ndetse na Hussein Shaban Tchabalala.

Ubwo imikino izaba isubukuwe ikipe ya AS Muhanga izakira ikipe ya Gorilla FC i Muhanga, ni mugihe ikipe ya AS Kigali yo izasura ikipe ya Rutsiro FC mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda.

The post Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-ya-gishuti-ikipe-ya-police-fc-yatsinze-gasogi-united-as-muhanga-itsindwa-na-as-kigali-naho-bugesera-fc-na-sunrise-bagwa-miswi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-ya-gishuti-ikipe-ya-police-fc-yatsinze-gasogi-united-as-muhanga-itsindwa-na-as-kigali-naho-bugesera-fc-na-sunrise-bagwa-miswi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)