Mu minsi 2, abagabo batatu bariyahuye: Umwe yiyambuye ubuzima kubera umwana wanze kuryama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaza ko ibibazo byatewe na Covid-19, byatumye habaho ubwiyongere bukabije bw'abagana serivisi z'ubuvuzi bwo mu mutwe bafite ibibazo bifitanye isano no gushaka kwiyahura.

Abakiriwe muri serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe kubera ikibazo cyo kugerageza kwiyahura mu 2019 [Ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2019] banganaga na 916. Mu 2020 bariyongereye, bagera ku 1374.

Ni ukuvuga ko biyongereye ku kigero cya 33%, aho RBC ivuga ko abenshi ari abagabo dore ko bavuye kuri 54,8% mu 2019 mu gihe bageze kuri 60% mu 2020.

Mu minsi ibiri ishize, mu gihugu hose havuzwe abantu batatu biyahuye, umwe ni umugabo w'imyaka 36 wo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango wiyahuye asize yanditse ibaruwa ivuga ko arambiwe kubaho.

Meya w'Akarere Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE muri aka gace hadakunze kugaragara abantu bapfa biyahuye anasaba abaturage kubyirinda no kujya begera ubuyobozi igihe bafite ibibazo.

Ati ' Ubutumwa bwa mbere ni uko umuntu wese ashobora kugira ibibazo ariko ntakwiye kwiyahura kuko nk'ubuyobozi tuba duhari n'abaturage baba bahari kugira ngo dufatanye.'

'Rero numva umuntu abaye agifite ubushobozi bwo kubigaragaza yajya yegera ubuyobozi bwaba ubwo hasi n'abaturage akababwira bakamufasha kugikemura babinanirwa akabigeza ku buyobozi bwo hejuru atarinze kwiyambura ubuzima.'

Tariki ya Mbere Kamena 2021, mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza hagaragaye umurambo w'umugabo wiyahuye mu cyuzi nyuma yo gushyamirana n'umugore we bapfa ko yamubujije guhana umwana babyaranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculée, yasobanuriye IGIHE iby'urupfu rw'uyu mugabo.

Ati 'Yatonganye n'umugore we bapfa umwana yabwiraga ngo ajye kuryama noneho biza gutuma umugabo akubita umugore abaturanyi barabakiza baranabaganiriza umugore ajya kuryama undi ahita asohoka aragenda ajya kucyuzi ariyahura.'

Yongeyeho ko muri aka gace hakunze kugaragara abantu bapfa biyahuye n'ubwo atari benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w'Umunyamategeko witwa Bukuru Ntwari witabye Imana yiyahuye asimbutse igorofa ya kane mu isoko rizwi nka 'Inkundamahoro.'

Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2018, bwagaragaje ko mu banyarwanda bose nibura umuntu umwe muri batanu [1/5], afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko agahinda gakabije kenshi gakunda kugendana n'ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kumva umuntu yataye agaciro muri we, aho kari kuri 11,9% mu banyarwanda bose muri rusange.

Umugabo w'imyaka 36 wo mu Karere ka Ruhango yagaragaye yiyahuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-minsi-2-abagabo-batatu-bariyahuye-umwe-yiyambuye-ubuzima-kubera-umwana-wanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)