Mu Rwanda hari gukorwa isesengura ryihariye ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (CNPD) ifatanyije n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga (UNABU) bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe (Isange One Stop Centers) ziherereye mu bitaro byose byo mu Rwanda hagamijwe kureba niba abafite ubumuga bahohoterwa bazigana ndetse n’uko bakirwa.

Icyo gukorwa kiri kubera muri Isange One Stop Centers zigera kuri 20 mu gihugu hose cyatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru kizasozwa ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Mugisha Jacques wari uhagariye itsinda ryakoze isesengura kuri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye, yavuze ko nibasoza isesengura bazakusanya amakuru yose bagakora icyegeranyo cyerekana ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwa n’icyakorwa ngo rihagarare.

Yavuze ko aho bamaze kugera hose mu gihugu hari ibyo bamaze kubona. Icya mbere ni uko muri rusange abafite ubumuga batagana Isange One Stop Centers iyo bahohotewe, bitewe no kudasobanukirwa uburenganzira bwabo no kutamenya aho bagana ngo barenganurwe.

Ati “Abafite ubumuga turabizi barahohoterwa pe! Mu buryo bubabaza umubiri, ubwo ku gitsina n’ubwo ku mutungo. Hari benshi baterwa inda kubera kutumva no kutavuga, ntamenye kubivuga no kubisobanura.”

Icya kabiri ni uko hari n’abagera kuri Isange One Stop Centers ntibakirwe neza kuko abagomba kubafasha batazi ururimi rw’amarenga cyangwa badafite ubumenyi n’ibikoresho bihagije mu kwita ku bafite ubumuga.

Icya gatatu bamaze kubona ni uko abafite ubumuga bakorerwa ihohoterwa ririmo kwamburwa imitungo babwirwa ko badashoboye kuyicunga, bagahitamo kwicecekera kandi bakagombye kugana Isange One Stop Centers zikabafasha zikabagira n’inama y’uko barenganurwa.

Iryo genzura kandi ryerekanye ko hari n’inyubako ziri kubakwa muri iki gihe zidakurikiza amabwiriza yashyizweho yo korohereza abafite umumuga.

Mugisha yavuze ko nibamara gukusanya amakuru yose bazayashyira hamwe bagakora icyegeranyo kigaragaza uko abafite ubumuga bahohoterwa n’uko bafashwa mu kurenganurwa.

Ati “Izi Isange One Stop Centers ni igikorwa gikomoka ku byo igihugu cyiyemeje mu nama mpuzamahanga mu 2018 ko mu 2022 Isange One Stop Centers zose zizaba zitanga serivisi zidaheza ku bantu bafite ubumuga. Ubu turimo kureba niba umuhigo igihugu cyiyemeje ku rwego mpuzamahanga hari aho tugeze tuwushyira mu bikorwa.”

Yavuze ko kandi nibamara gukusanya amakuru yose bazakora inyandiko ikora ubuvugizi ku nzego bireba bitewe n’ibyo bazaba bamaze kubona byose, kugira ngo ahari ibibazo bikemurwe.

Umukozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere ka Huye, Muribonge Claudine, yavuze ko bakira abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo gukubita no gukomeretsa n’irishingiye ku mutungo ndetse n’irishengura umutima.

Yavuze ko mu kwezi kumwe bakira abantu bagera kuri 70 biganjemo abahuye n’ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa. Mu bo bakira hari n’abafite ubumuga ariko ni bakeya cyane.

Imwe mu mbogamizi bafite ikomeye ni uko nta bumenyi buhagije bafite ku kwakira uwahohotewe ufite ubumuga no kumufasha.

Ati “Hari igihe haza abahuye n’ihohoterwa ariko bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bagakoresha amarenga, bikatugora kumva ibyo bavuga cyangwa kumenya icyo tubafasha.”

Yasabye ko abakozi ba Isange One Stop Centers bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo babashe guha abafite ubumuga serivisi nziza kandi hagashyirwaho uburyo bwafasha abafite ubumuga gutabaza igihe bahohotewe bagafashwa kugera ku bitaro.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021 muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye hamaze kwakirwa abahohotewe barenga 300.

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga bateguye igenzura ku nyubako zakira abahohotewe ziri mu bitaro byose byo mu Rwanda
Mugisha Jacques yavuze ko nibasoza isesengura bazakusanya amakuru yose bagakora icyegeranyo cyerekana ihohoterwa abafite ubumuga bakorerwa n’icyakorwa ngo rihagarare
Umukozi mu Muryango Nyarwanda w’Abagore bafite Ubumuga, Nsengiyumva Claudien
Umukozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere ka Huye, Muribonge Claudine
Umukozi w'Akarere ka Huye ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z'Iterambere, Nsabimana Jean Pierre, mu bitabiriye igikorwa cy'ahakorewe iri sesengura
Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Center y'Ibitaro by'Akarere ka Huye, Kantengwa Daria
Mu Rwanda hari gukorwa isesengura ku ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga
Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021 muri Isange One Stop Center y’Ibitaro by’Akarere ka Huye hamaze kwakirwa abahohotewe barenga 300

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)