Muhamed yishimiye inzu yahawe itumye atazongera kurarana n'abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bahawe inzu nziza baniyemeza kuzazifata neza
Bahawe inzu nziza baniyemeza kuzazifata neza

Kadaffi Muhamed hamwe n'abandi baturage umunani bahawe inzu n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi akagari ka Hehu, ni umudugudu utujwemo abasangwabutaka, ariko bamwe inzu zari zarabasenyukiyeho babura aho kuba bacumbikirwa n'abaturanyi babo.

Kadaffi Muhamed wahawe inzu y'ibyumba bibiri irimo n'ibikoresho byo mu nzu, avuga ko inzu yahawe imukuye mu kaga.

Agira ati “Inzu ni umutamenwa, twari dusanzwe tuba mu nzu z'imbaho na bwo inzu y'ibyumba bibiri tukayihuriramo turi imiryango ibiri, byari ikibazo gikomeye ku muntu w'umugabo kugira ngo uganire n'umugore uryamanye n'abana”.

Muhamed yahawe n
Muhamed yahawe n'ibikoresho bitandukanye byo mu nzu

Muhamed ufite abana bane n'umugore avuga ko ubuzima bari babayeho butari buboroheye kuko inzu bari basanganywe yasenywe n'umuyaga bakajya gucumbika.

Ati “Inzu yacu yari yarasenywe n'umuyaga tujya gucumbika ariko na bwo bigoye, ubu rero turashima Perezida Kagame ugiye kudutuza mu nzu y'umutamenwa, ni bwo bwa mbere ngiye kuba mu nzu ya sima”.

Ahishakiye Furaha ni umubyeyi w'abana batandatu, na we yashyikirijwe inzu yo guturamo nyuma y'imyaka aba mu nzu iva.

Ati “Nabagaho mu nzu irengerwa n'amazi ari ikirangarizwa, none bampaye inzu ngari ntari narabashije kwiyubakira, ndashima Leta yanzirikanye ikangenera na matera n'ibyo gutunga umuryango, ndizeza ubuyobozi ko nzayifata neza kandi icyo nzasabwa gukora nzagikora”.

Henshi mu Rwanda abasangwabutaka aho bahawe amazu bashinjwa kutayafata neza, icyakora abatuye i Bugeshi bavuga ko bazi agaciro k'inzu bahawe kuko bari bazikeneye.

Umuryango wa Muhamed wahawe inzu n
Umuryango wa Muhamed wahawe inzu n'ibikoresho

Cyamakara Jean Pierre avuga ko n'ubwo atazi gukoropa agiye kubyiga ku girango inzu yahawe azayifate neza.

Ati “Izi nzu tuzibonye twari tuzibabaye, tuzazifata neza ndetse tuzigirire isuku kugira ngo zitagira ikibazo tukaba twazibura”.

Ishimwe Pacifique umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko abahawe inzu bari babayeho mu buzima butari bwiza.

Ati “Bari babayeho mu buzima butari bwiza, inzu babamo zarashaje zitabereye Umunyarwanda mu gihe tugezemo, kububakira biri mu mihigo, tukaba tubatuje mu mudugudu w'imiryango 45, kandi na bo babanaga inzu tuzazivugurura zirusheho kuba nziza”.

Ishimwe avuga ko mu karere bubakiye 122, hasanwa 698, hubatswe ubwiherero 110 hagasanwa 830. Avuga kandi ko ibirebana n'abahabwa inzu bakazicana cyangwa bakazangiza bitazasubira.

Abasangwabutaka bahawe inka zibafasha kurwanya imirire mibi bakaniteza imbere
Abasangwabutaka bahawe inka zibafasha kurwanya imirire mibi bakaniteza imbere

Ati “Mu bibazo twakemuye ni ukubakisha ibikoresho bikomeye ndetse inzu irimo sima ituma abaturage batazicanamo no gucana bimwe mu bizubatse, icyo tuzakomeza kubafasha ni ukugira imibereho myiza begerezwa amajyambere nk'amashanyarazi n'imirasire y'izuba”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko bwakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwesa imihigo y'umwaka wa 2020-2021 bwari bwahize mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Inzu ishaje Muhamed n
Inzu ishaje Muhamed n'umuryango we babagamo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)