Muhanga : Abanyeshuri bane bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri kandi bakekwaho icyaha guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icy'ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi.

Aba banyeshuri batawe muri yombi ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki 21 Kamena 2021.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati 'Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy'undi, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy'ivangura n' ingengabitekerezo ya Jenoside.'

Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w'imyaka 18 y'amavuko n'abandi babatu bafite 19.

Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by'ishuri bitandukanye bangiza n'amashuri.

Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise 'Abapower' uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwunge rw'Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Hamaze iminsi havugwa imyitwarire idahwitse mu banyeshuri bo mu bigo by'amashuri bitandukanye aho bamwe bashinja imiterere ya Politiki y'uburezi kubitiza umurindi kuko abana batagishyirwaho igitsure gihagije.

Hari n'abavuga ko cyera iyo umwana yagaragazaga imyitwarire mibi, bamucishagaho akanyafu ariko ko ubu hari ibihano byinshi byagiye bicibwa mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw'abana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Abanyeshuri-bane-bakurikiranyweho-gushyiraho-umutwe-w-abagizi-ba-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)