Muhanga: Abarokokeye i Kabgayi bibutse inzira y'umusaraba banenga Leta y'abatabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka tariki ya 2 Kanama, abarokokeye i Kabgayi bibuka iminsi y'amage bemeza ko ari inzira y'umusaraba banyuzemo. Bibuka ababo biciwe kuri ubu butaka bwari bwahungiyeho abatutsi basaga ibihumbi 50.000, banenga Leta yiyise iy'abatabazi yatije umurindi interahamwe bari bafatanije umugambi wo kwica Abatutsi.

Ibi babigarutseho ubwo bibukaga ibohorwa ryabo nyuma yo kugotwa n'abasirikare ba Leta yiyise iy'abatabazi yari imaze kugera i Murambi, ubu ni mu murenge wa Shyogwe.

Bamurange Odette avuga ko atazibagirwa inzira y'umusaraba banyujijwemo n'interahamwe zitijwe umurindi na Leta y'abatabazi yari imaze kugera Gitarama. Gusa avuga ko bashimira ingabo za FPR-Inkotanyi.

Yagize ati' Guverinoma y'Abatabazi yaraje izana abasirikare bazenguruka iki gice kugirango tutabasha kuhava ngo tubashe guhunga, twanyujijwe mu nzira y'umusaraba ariko izi tariki ingabo za FPR-Inkotanyi zaraturokoye. Hari abavandimwe bacu bishwe nabi ndetse abandi bajyanwa kwicirwa mu Ngororero burijwe amamodoka ndetse babanje kwamburwa ubusa imbere y'abana babo'.
Ntirenganya Innocent warokokeye i Kabgyi akaba akomoka ahahoze ari muri Komini Mushubati, avuga ko Imana yakoreye mu nkotanyi zikabarokora.

Yagize ati' Narokokeye aha ariko nshimira Imana yakoreye mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zadukuye mu maboko y'abicanyi bari bafite gahunda yo kutumara kuko zaraducunguye kuko twari tumerewe nabi'.

Perezida w'umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco yagize ati' Dufite amashime menshi kubera ko ubu turahagaze kuko dufite ubuzima tunavuga ibigeragezo twanyujijwemo n'interahamwe, ariko nibuka amagambo ya Bagosora avuga ko agiye gutegura imperuka ku batutsi ariko inkotanyi zarokoye bacye bitewe nuko hari hahungiye benshi bityo abapfuye ni benshi ni ugukomeza gushaka amakuru yahajugunwe imibiri nyuma yo kwicwa. Kuri twe abasirikare barokoye abatutsi niyo sura nyayo y'umusirikare kuko abagombaga kuturinda nibo batwicaga'.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko iyi tariki irimo ibintu 2 birimo iherezo ry'umusaraba ku batutsi bari bahungiye hano kuri uyu musozi wa Kabgayi, abacitse ku icumu n'abataragize uruhare muri jenoside bashima ingabo zabarokoye zikabakura mu maboko y'interahamwe bataricwa.

Yagize ati' Iyi tariki ya 2 Kanama 1994 yari itariki yo gushyira iherezo ku nzira y'umusaraba, abatutsi bari bahungiye hano i Kabgayi ndetse n'abandi bose batari bashyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi. Dushimira inkotanyi zaturokoye zikabakura mu maboko y'abicanyi bari barekereje ariko na none abarokotse jenoside bemeye kwihanganira ababahekuye batanga imbabazi ndetse bemeye kubana n'agahinda k'ababo bishwe nabi, bakomeza guharanira kwiyubaka biteza imbere. Hari abishwe nabi cyane banabanje gucuzwa ibyabo'.

Imyaka 27 irashize hibukwa abatutsi biciwe kuri uyu musozi wa Kabgayi, ariko abaharokokeye bavuga ko imibiri imaze kuboneka ari micye ugereranyije nuko aha havugwa ko hari hahungiye abasaga ibihumbi 50000 by'abatutsi, ndetse abandi bakavuga ko abagera ku bihumbi 35000 byahiciwe ariko urwibutso rwa Kabgayi rukaba rushyinguyemo abagera ku bihumbi 11017 bamaze kuboneka.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abarokokeye-i-kabgayi-bibutse-inzira-yumusaraba-banenga-leta-yabatabazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)