Umuturage witwa Nyirahategekimana Marie Josee utuye mu Kagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe avuga ko yatereranywe n'ubuyobozi burimo na RIB nyuma yo gukubitwa na Hakizimana Eric.
Nyirahategekimana avuga ko yakubiswe ku mugoroba ushyira mu ijoro rya tariki ya 9 Gicurasi 2021 nyuma yo gushyingura umuturage bavuga ko yishwe n'uburozi, bamwe bamushinja ko ariwe wabumuhaye.
Yagize ati' Njyewe njya gukubitwa n'uyu Hakiziman Eric yaramaze kurandura ibiti nari nashinze nshaka kujya nanikaho imyenda igihe nameshe, arabishinguza arabijugunya mubajije impamvu arantuka ibitutsi byinshi bidakwiye umuntu warezwe, niko kunsingira arankubita amfata mu ijosi'. Akomeza avuga ko iby'uburozi ashinjwa atazi iyo biva n'iyo bijya.
Yagize ati' Abaturanyi banjye bakunze kunshinja ko ndoga kandi ibi ntabwo nzi aho biva n'ababivuga aho babikura. Ikindi nuko imitungo yacu yegeranye kuko naje mbasanga hano mvuye aho nari ntuye nabwo merewe nabi, nterwa buri munsi ndetse nkemeza ko ibi bintu n'umuryango nashatsemo nawo ubifitemo uruhare. Natakiye ubuyobozi bwa RIB ariko ntacyo bwigeze bubikoraho ibyumweru bigiye kuba bitatu byose uwankubise yidegembya'.
Abaturanyi be bemeza ko uyu wakubiswe ababaniye nabi
Abaturanyi be bemeza ko ahubwo uyu muturanyi wabo, Nyirahategekimana atababanira neza ahubwo akunda amatiku no kumva ko bamubangamiye. Basaba ubuyobozi kubyinjiramo bukarenganura urengana, hagati y'abagiranye ikibazo ndetse n'abaturanyi babo.
Nyirangendahimana Emma, umwe mubaturanyi avuga ko kuva yakwimukira i Munyinya yakomeje kumva abaturanyi b'uyu wakubiswe bakunze guhora mu makimbirane yo gukekanaho amarozi.
Yagize ati' Mu gihe maze hano mpora numva bahorana amakimbirane adashira n'uyu muryango ndetse n'abandi baturage baturanye nabo. Gusa sinzi ibyo bapfa ariko wumva ko ari ibyakera cyane ariko hanavugwako uyu Nyirahategekimana yaba abarogera'.
Uwitwa Dusabemariya Christine, avuga ko ubwo muramu wa Eric yitabaga Imana, Nyirahategekimana yashinze ibiti mu nzira bibonwamo nko gusuzugura abapfushije no kubima inzira maze azamutse afata inkoni arayimukubita, atangira kwihanira kandi yakubitaga umuntu wasinze, tumaze kwimukira aha uyu mukecuru yatubwiye ko abantu bose bamwanga ku musozi, ariko nawe agira imvugo zikakaye ndetse hari n'abo yahaye icyumweru kimwe ngo bagapfa.
Ntahomvukiye Frederic, afite imyaka 39 y'amavuko, akodesha amazu y'uwareze ko yahemukiwe. Avuga ko urupfu rw'uyu mwana bavuga rwabaye ahatuye, ko yabonye uyu mukecuru asohokana inkoni ayikubita Hakizimana Eric, nawe aramusingira amufata mu ijosi turabakiza ariko sinzi icyo bapfa ariko ni ikibazo gikomeye.
Hari abavuga ko hari abahawe amafaranga yo kujya gushinja Hakizimana Eric
Uwimana Adeline, avuga ko iki kibazo yasanze cyabaye barimo kubakiza nawe agakiza, ariko ngo nyuma yaho uyu mukecuru n'abana be bamuhaye amafaranga 500 ngo azajye gushinja Hakizimana Eric, ariko yavuze ko ngo kuri we ibyaba byose atabikora kubera ko bamuhaye amafaranga, ahubwo ko yabikora agamije kunga abavandimwe. Hari n'abandi ngo bahawe 4000 kugirango bazajye gushinja Hakizimana afungwe.
Twashatse kumenya ibivugwa ko ubuyobozi bwaba bwaratereranye uyu muturage, butubwira ko ikirego kiri mu maboko y'ubugenzacyaha(RIB) ku rwego rw'akarere ka Muhanga kuri sitasiyo ya Nyamabuye, ko ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2021 ariho bazitaba.
Gusa nubwo ibi birimo kuvugwa gutya, uyu Hakizimana Eric yaratorotse ndetse n'umugore we avuga ko atazi aho aherereye. Cyakora yemeza ko ibibazo umuryango we ufitanye n'uyu uvugwa ko yakubiswe bikomoka ku masambu no gukeka uyu Nyirahategekimana ho amarozi yatumye murumuna we apfa bivuye ku magambo yavuzwe nyuma y'urupfu rwa Nyakwigendera.
Akimana Jean de Dieu
Source : https://www.intyoza.com/muhanga-avuga-ko-yatereranywe-na-rib-agashinjwa-nabaturanyi-kuba-umurozi/