Muhanga: Imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro, imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Kabanda Ildephonse wari ifite imyaka 25 muri Jenoside, avuga ko hari amazina yibuka ya bamwe mu bihayimana bicishije Abatutsi, barimo Musenyeri Nsengiyumva Thaddée wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari Archèveque wa Kigali.

Mu buhamya bwe yavuze ko abo bihayimana bajyaga gusoma Misa bakabwira Interahamwe n’abasirikare ko batagomba kwicira Abatutsi mu nyubako za diyosezi kuko zishobora gusenyuka cyangwa zikangirika.

Yakomeje ati “Ndagaya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndabagereranya n’abayikoze’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe yo kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye, ubu ikibazo gihari ari bamwe bayihakana bakanayipfobya.

Avuga ko i Kabgayi hiciwe umubare munini w’Abatutsi, kandi bakaba barahahungiye bazi neza ko bahabonera ubuhungiro kuko hari mu bihayimana.

Dr Bizimana avuga ko uretse abanyamadini, hari na bamwe mu baganga, abaforomo n’abaforomokazi bishe abo bari bashinzwe kuvura kandi bamwe muri abo bakaba bakomeje kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside.

Yagize ati “Hari abapadiri 29 bo mu bwoko bw’Abahutu bandikiye Papa bahakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ahubwo bakavuga ko icyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko inzira igana ku bumwe n’ubwiyunge isaba urugendo rurerure kandi ko kubigeraho ari umusanzu wa buri wese cyane ugamije gutanga amakuru y’aho imibiri iri ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside.

Yagize ati “Gutanga amakuru y’aho imibiri iri ntabwo ari ikintu kiruhije, kuko uyafite yayatanga no mu ibanga yanditse ibaruwa, icy’ingenzi ni uko ayo makuru atangwa.”

Iyi mibiri 1.093 yashyinguwe yabonetse ahantu hatandukanye, harimo na 985 yabonetse ku butaka bugiye kubakwaho Maternité mu Bitaro bya Kabgayi.

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ahasanzwe haruhukiye indi 11.014 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1093 y'Abatutsi iherutse kuboneka i Kabgayi
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1093 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n'Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline bitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri yAbatutsi iherutse kuboneka
Dr Bizimana yavuze ko mu bakoze Jenoside bagaragara mu byiciro byose birimo n'abihayimana
Guverineri Kayitesi yavuze ko mu bikibangamiye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge harimo abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kabanda Ildephonse warokokeye i Kabgayi avuga ko abihayimana bari ku isonga mu bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)