Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Burya umuhanga mu kubeshya, mu kinyoma cye. Si ko bimeze ku binyoma bihimbwa n'ibinyamakuru nka Chimpreports na Watchdoguganda bya CMI,urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda, kuko biba ari ibinyabaswa n'umwana w'igitambabuga ahita abonamo ubwenge buciriritse.

Dore nk'ubu ibyo binyamakuru bihabwa amabwiriza na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, biravuga ko ngo icyo gihugu cyakajije umutekano ku mupaka wacyo n'u Rwanda, mu karere ka Rukiga, ngo kuko hari abasirikari b'u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda, ngo bayobowe n'ufite ipeti rya 'captain'. Uretse ko ibyo binyamakuru bitanavuga izina ry'uwo mu captain, imyenda y'abafotowe ntiyigeze yambarwa n'ingabo z'u Rwanda na rimwe.

Ibi birasa neza n'ibyo Chimpreports yigeze gusohora muri Mata 2019, ibeshya ko ngo hari abasirikari b'uRwanda bavogereye Uganda ngo bagiye gushaka ibyo kurya. Uretse kwigiza nkana Uganda irabizi ko itarusha u Rwanda gufata neza abasirikari, n'ikimenyimenyi abasirikari ba Uganda birirwa basakuza ko batinda guhembwa, bikavamo gusahura abaturage.

Ibi ntibarabyumva mu Rwanda, ku buryo byagera aho umusirikari w'u Rwanda ajya 'gushakisha ibiryo mu mahanga'. Ikindi, nubwo Chimpreports yahamyaga ko ifite amashusho y'abo basirikari b'u Rwanda binjiye rwihishwa muri Uganda, ntiyigeze iyashyira ahagaragara nk'uko abantu benshi babisabaga.

Abo bagaragu ba Gen. Kandiho ntibanaterwa isoni no kwivuguruza bisekeje. Ejobundi kuwa gatandatu, tariki 05 /06/2021, banditse ko umupaka wa Uganda n'uRwanda mu karere Rukiga ucunzwe cyane, kugirango Abanyarwanda batambukana ubwandu bwa Covid-19.

Nyamara imibare irerekana ko muri Uganda icyo cyorezo gica ibintu, dore ku munsi bandikaga aya mahomvu, abagande 1247 bari banduye icyo cyorezo, mu gihe mu Rwanda bari 43 gusa. Imiryango itari iya Leta nta munsi itagaragaza ko ruswa yamunze ubutegetsi bwa Uganda ariyo ituma bwarananiwe guhangana na Covid-19, none ibitaro ntibigifite aho gushyira abarwayi.

Ababonye umubyigano w'abitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Museveni batanambaye agapfukamunwa, biboneye ko nta ngamba na mba zo kwirinda ziri muri icyo gihugu. Ukibaza rero ukuntu abo banyarwenya batinyuka kuvuga ko uRwanda, rushimirwa imbaraga mu kurwanya Covid-19, ari rwo rwakwanduza Uganda ititaye ku ikwirakwira ry'iyo ndwara.

Mu by'ukuri rero, ibi biri muri gahunda ndende yo gusebya uRwanda ubutegetsi bwa Uganda bushyize imbere. Icyakora, abasesenguzi basanga ibi binyoma binagamije kurangaza abaturage ba Uganda, cyane cyane muri iki gihe havugwa iyicwa rya hato na hato ry'abadacana uwaka na Perezida Museveni. Abaturage bababajwe cyane n'iraswa rya Gen Andrew Katumba Wamala uherutse kurusimbuka, ariko umukobwa we n'umushoferi wari umutwaye bakahasiga ubuzima.

Mu kugerageza gucubya uburakari bw'abashinja ibyegera bya Perezida Museveni ubwo bugome, CMI irahimbira ibyaha uRwanda,kugirango abaturage babe aribyo bahugiraho. Barabeshya ariko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihibereye!

The post Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/muri-uganda-covid-19-iraca-ibintu-ariko-ubutegetsi-bwa-perezida-museveni-buti-twakajije-umutekano-ku-mupaka-ngo-abanyarwanda-batatuzanira-ubwandu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-uganda-covid-19-iraca-ibintu-ariko-ubutegetsi-bwa-perezida-museveni-buti-twakajije-umutekano-ku-mupaka-ngo-abanyarwanda-batatuzanira-ubwandu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)