Musanze: Abakristu barwanyije Polisi hitabazwa abasirikare kubera kurenga ku mabwiriza ya Covid19. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 ubwo abapolisi bajyaga gufata abakristu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubwo bari mu misa muri Santarari Gatulika ya Muko mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, babarwanyije hitabazwa abasirikare.

Bari mu gitambo cya misa cy'isakaramentu ryatangiye saa munani zuzuye ariko riza gukomwa mu nkokora n'inzego z'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muko na Polisi y'u Rwanda ikorera muri uyu Murenge.

Ubwo Polisi yageraga kuri Santarari Gatolika ya Muko ibyari isakaramentu byahinduye isura kuko Abakiristu ndetse n'abaturage bahagurukiye rimwe bitambika Polisi na yo ikizwa n'amaguru hitabazwa Abasirikare maze bahosha ibyasaga n'imyigaragambyo.

Abaturage banze kuva iruhande rwa Santarari mpaka barekuye abaturage bose bari muri Kiliziya.

Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi maze Abayobozi ba Kiliziya Gatolika 7 bari muri uwo muhango barimo na Padiri waturutse kuri (Cathedrale ya Ruhengeri) n'umuyobozi wa Santarari ya Muko burizwa imodoka bajyanwa muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze.

Aba bayobozi batwawe hitabajwe inzego za Gisirikare kuko Polisi n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muko bwasaga n'ubwananiwe iyi Operasiyo yitambitswe n'abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muko, Murekatete Triphase yavuze ko ibyabaye bitari imyigaragambyo nk'uko byafashwe na benshi ahubwo ari abaturage bashatse gutambamira inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Umurenge ariko byahise bikemurwa.

Nyuma bariya bantu baje kurekurwa ari uko batanze amande y'ibihumbi 11 Frw kuri buri muntu naho santarari ya Muko icibwa 150 000 Frw.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/28/musanze-abakristu-barwanyije-polisi-hitabazwa-abasirikare-kubera-kurenga-ku-mabwiriza-ya-covid19/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)