-
- Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire y'umujyi wa Musanze
Umuyobozi w'Inama Njyanama y'ako karere, Eng. Abayisenga Emile, yabwiye Kigali Today ko igishushanyo mbonera gishya bemeje ari icy'umujyi wa Musanze, cyitezweho kuvugurura, gukosora no gusubiza bimwe mu bibazo rusange byakunze kugaragara mu gishushanyo mbonera cyari gisanzwe gikoreshwa.
Yagize ati “Igishushanyo mbonera cyagenderwagaho cyarimo ibibazo byinshi. Hari nk'ibirebana n'imihanda yari yarashyizwemo yabangamiraga abaturage mu kubyaza umusaruro ubutaka bwabo. Urugero ni nk'aho wasangaga umuhanda usanzwe uri nyabagendwa, igishushanyo mbonera ntikiwibandeho, ahubwo kikagena ko hacibwa undi muhanda hafi aho, bisaba ko abahatuye basenyerwa, ukabona ni byo bigoye kuruta uko uwo muhanda usanzwe ari wo wakabaye ari wo wakomeza gukoreshwa”.
Yagarutse zindi mbogamizi, ati “Ni nk'ibice bituwe cyane igishushanyo cyari cyaragennye ko bivanwaho hagashyirwa ubusitani. Ukibaza ukuntu abahatuye bahabwa ingurane bakahimurwa, nyamara bigaragara ko hari ahandi hakabaye hashyirwa ubwo busitani; ukumva ari ibintu bidasobanutse neza”.
Arongeara ati “Hari ibice bitari byemerewe guturwamo, nyamara mu bigaragara inyubako zarahasatiriye, hakaba ahagenewe guterwa amashyamba ugasanga ari ahantu hasanzwe hatuwe. Ibyo byose twagiye tubigaragaza nk'imbogamizi zibangamiye inyungu rusange z'abaturage, mu gishushanyo mbonera gishya birakosorwa”.
Uwo muyobozi avuga ko igishushanyo mbonera gishya, cyatunganyijwe mu buryo buboneye kandi hatagamijwe gushimisha umuntu runaka. Ahubwo ngo ni ikizagenda gikoreshwa mu buryo bugamije gusubiza ibibazo biri rusange.
Imirenge ine yari isanzwe igize igice cy'umujyi wa Musanze, muri iki gishushanyo mbonera gishya yariyongereye igera ku munani. Iyo mirenge ni Muhoza, Cyuve, Kimonyi, Nyange, Kinigi, Musanze, Gacaca n'agace gato k'Umurenge wa Shingiro.
Eng. Abayisenga agaruka ku cyo ibyo bivuze, yagize ati “Bivuze ko umujyi urushaho kwaguka ukaba munini, ari nako urushaho guturwa. Ni nako iterambere ry'ibikorwa remezo bizaba byiyongera, abantu bahabonere imirimo n'ibindi. Ikindi ni uko ikoreshwa ry'ubutaka rizaba risobanutse. Muri macye iki gishushanyo mbonera, kije gusubiza byinshi no guca akajagari mu miturire”.
Aboneraho gusaba abaturage n'abayobozi kugira ubufatanye mu ikoreshwa ryacyo. Ati: “Igishushanyo mbonera kuba gihari ubwacyo, ni intambwe nziza ariko ntibihagije, bisaba buri muntu wese ngo ashyiremo uruhare rwe gikurikizwe. Abubaka mu kajagari bishyizemo ko badahabwa ibyangombwa, abavuga ko basabwa za ruswa, niba zinahari abantu babisesengura, bakabireba ariko batarinze kuvuguruzanya n'ibiteganywa n'igishushanyo mbonera”.
Ati “Turasaba buri wese yaba abaturage n'abayobozi b'inzego z'ibanze n'abakozi babishinzwe, kutareberera amakosa yagaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gishushanyo mbonera, baharanira ko kiba mu nyungu za bose”.
Igishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y'Akarere ka Musanze kiri ku buso bwa Ha 7.288. Ahagenewe guturwa hihariye 35%, ubuhinzi 22% amapariki n'ubusitani hihariye 17%, ibikorwa remezo by'imihanda n'ibirebana n'ingendo byihariye 10%, mu gihe ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n'ubucuruzi, kubungabunga imigezi byose hamwe byihari 16%.
Biteganyijwe ko imyanzuro y'inama njyanama y'Akarere ka Musanze yo kwemeza ikoreshwa ry'iki gishushanyo mbonera gishya cy'umujyi wa Musanze, umukuru w'Intara y'Amajyaruguru azayigezwaho, akayishyiraho icyitegererezo, akaba ari bwo kizahita gitangira gushyirwa mu bikorwa.