Musanze: Padiri n’abandi bantu 5 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Abafashwe bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane y’i Musanze, bahabwa inyigisho zibibutsa kwitwararika ku mabwiriza ya COVID-19, banacibwa amande.

Muri iki gikorwa, Polisi yari yahawe amakuru n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko ko kuri Centrale ya Saint Esprit Muko, abitabiriye misa zahabereye batari kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yagenwe n’inzego z’ubuzima.

Ubwo Polisi n’izindi nzego zahageraga, zasanze abari muri iyo Kiliziya barengeje umubare wabo igomba kwakira kuko ku bantu 300 bayijyamo harenzeho 42; ubukarabiro rusange nta mazi yaherukagamo ku buryo abinjiye mu Kiliziya batakarabye ndetse banicaye begeranye hari umubyigano kuko iyo misa ya gatatu yari kuberamo n’umuhango wo Gukomezwa ku bana 24.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yatanzwe cyane muri ibi bihe icyorezo cyakajije umurego.

Yagize ati “Turasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko icyorezo kiri kwiyongera cyane kandi cyo ntikigira imbabazi. Buri wese umusanzu we urakenewe kugira ngo twirinde, turinde n’abandi. Ntabe ari njyewe biturukaho gukwirakwiza Covid-19.’’

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko ibyakozwe muri Centrale ya Muko bidakwiye mu gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo.

Yagize ati "Polisi irasaba abahagarariye amadini n’amatorero ubufatanye mu kurwanya Covid-19 bubahiriza amabwiriza mu nsengero, birinda gukorera ku jisho kuko kutubahiriza amabwiriza kwabo byashyira mu kaga abakiristu babagana nk’ahantu bizeye kuvana umugisha bakaba bahakura icyorezo."

Abafashwe barimo Padiri wari uyoboye igitambo cya Misa n’abamufashaga batanu. Bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane barigishwa banacibwa amande.

Kiliziya basengeragamo yo izakomeza gufungwa iminsi 30 ifungurwe hatanzwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima irerekana ko kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Kamena 2021, COVID-19 yahitanye Abaturarwanda 29, mu gihe muri iyo minsi habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi bitanu ibintu Leta ikomeza gushyiramo imbaraga ngo idakomeza kwiyongera hagafatwa ingamba zirimo kugabanya amasaha wasangaga umuntu yemerewe kuba ari mu mirimo ye bwite na Guma mu karere no guhagarika zimwe muri serivisi zitihutirwa cyane.

Padiri n'abandi bantu batanu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bari barengeje umubare w’abantu binjira mu Kiliziya ndetse nta hantu ho gukarabira hashyizweho



Tags

Post a Comment

1Comments

  1. Que Dieu pardonne a la Police Rwandaise, au centre de Recherche Bio Medical Rwandais (RBC) pour ce peche commit contre la maison de l eternel. Dans le nom De Jesus , Amen.

    ReplyDelete
Post a Comment