Muri ibi biganiro, abaturage bagaragaje ko bo ubwabo aribo usanga biboha mu mibanire mibi yabo aho ababirenze ubu bamaze gutera imbere kandi ko bazakomeza guharanira kurandura amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bihagaragara.
Uwamahoro Clémentine avuga ko yajyaga yumva bavuga ko yagizwe imfubyi n’Abahutu, bityo akumva ko ari abagome cyane ariko ngo nyuma y’aho Leta isabiye abantu kuba Abanyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo y’amoko yatumye Uwamahoro ashaka mu bo yitaga inzigo kandi ko ubu babanye neza nta rwikekwe.
Yagize ati “Nakuranye igikomere ko icyangize imfubyi ari Abahutu, bityo nkura niyumvamo ko Abahutu ari abagome cyane, nyuma y’aho naje gukorana n’umushinga wa Duhuze, aho wahuzaga Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare ndetse n’abari bahungutse. Ni bwo natangiye kujya mvuga ibyanjye n’abandi bakavuga ibyabo. Ibyo natekerezaga bigenda bimvamo buhoro buhoro kugeza ubwo byamvuyemo burundu ngahita nshakana n’uwo nitaga inzigo [Umuhutu] none tukaba tubayeho neza kuko duhuriye muri Ndi umunyarwanda.’’
Yakomeje agira ati "Mbere ntarabohoka, nahoraga mu bitaro kubera ihungabana ariko kugeza ubu nta kibazo njya ngira. Muri njye, nta Muhutu, nta Mututsi cyane ko n’umuryango nakuriyemo wari waranyanze ngo nashakiye mu Bahutu none uyu munsi ninjye basigaye bagisha inama mu by’ihungabana.”
Nduwayezu Narcisse yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi arabihanirwa, nyuma yo kurangiza igihano cye atuzwa mu Mudugudu wa Kimonyi watujwemo abari barahunze mu 1959, abarokotse Jenoside, abavuye ku rugerero n’abakoze Jenoside.
Yavuze ko bakihagera bumvaga kubana bitazashoboka kubera urwikekwe bahoranaga ariko baje guhuza ubu bakaba bafatanya muri byinshi mu mibanire yabo n’iterambere.
Yagize ati “Tukigera mu Mudugudu twabonaga kubana bitazashoboka, nahoranaga ipfunwe numva ntawe nahura nawe mu barokotse, naje gukoresha ubukwe mbona baraje baradufasha mu mirimo yo mu rugo guteka, kwakira abantu kuntwerera byose barabikora babigize ibyabo bisanzuye numva ngize ikiniga kuko ntawe nari natumiye.”
Yakomeje ati “Ni bwo nahise nanjye ntangira kubegera tukajya duhura tukaganira, haza kuza gahunda yaduhurije mu itsinda ryitwa Duhuze dukomeza kujya duhura tukavugana ku mateka yabaye, uko twese tubayeho noneho dukomeza no gushakira hamwe ibisubizo twahuraga nabyo mu buzima harimo n’ibyari bibangamiye iterambere ryacu."
Yakomeje avuga ko ubu babanye neza bose bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu igize Umurenge wa Cyuve nabo bavuga ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari imwe mu ntwaro ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Murekatete Clémentine ni umwe muri bo wagize ati "Gukira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugendo ariko usanga aho bikiri bikomeje kubangamira iterambere ry’aho. Twe nk’abayobozi ubwo tubyumva ni ahacu kubyumvisha abo tuyoboye ubundi tukiteza imbere kandi tuzaharanira ko bigerwaho.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ntara y’Amajyaruguru, Rucogoza Edouard, avuga ko kubaka amahoro ari ukubohokerana kandi ko nta bwobo bubi bubaho nk’uko abantu babyibwira ahubwo hashobora kubaho abantu babi.
Yagize ati "Twubaka amahoro neza iyo tuganira, tubohokerana, tworoherana noneho gutsimbarara ku kibi bikavaho kuko nta bwoko bubi bubaho ahubwo habaho abantu babi. Turasaba abantu bakiboshywe n’ingoyi mbi ko zigomba gucika kandi zigacika biciye mu biganiro kuko iyo bisohotse bidaciye mu biganiro, bisohoka nabi kandi bigasiga igikomere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeaninne, yavuze ko Ubumwe n’Ubwiyunge ari urugendo ariko ko icy’ingenzi ari ubushake n’ubufatanye bugaragara.
Ibi biganiro bizakomereza mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze yatangirijwe mu wa Cyuve ahakivugwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaragaragazwa aho yajugunywe.