Muve mu ngeso mbi zitagira umumaro, mwacungujwe amaraso ya Yesu y'igiciro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo". 1Petero 1:18-19

Hano Petero yavuze ingeso twavukanye( Izo twatojwe na ba sogokuru): Hari abantu bavukiye mu miryango y'abantu banywa inzoga nawe agatangira kuzinywa ari umwana, hari abantu bavukiye mu miryango ibandwa ikanaterekera, nawe akabitangira ari umwana. Hari igihe umuntu avuka mu miryango y'abantu basambana ugasanga uwo mu ryango wose babyara inda zidategenyijwe, bagira abagore barenze umwe, babyara abana ku gasozi, ukazisangamo nawe byaragufashe.

Hari abantu bavuka mu miryango y'abantu babeshya bikaba bizwi ko abo bantu batavugisha ukuri habe na rimwe. Hari igihe umuntu avuka mu miryango y'abantu bafite ubwibone, nawe akabyirata akumva nibyo byiza kuko yavutse mu muryango umeze utyo, akaba yaratojwe na basogokuruza ingeso mbi zitagira umumaro. Hari igihe umuntu avuka mu muryango w'abantu bikunda bikaba bizwi ko bakunda amafaranga ku kigero kiri hejuru ku buryo bashobora no kuyabona mu buryo bubi, birashoboka ko umuntu avuka mu muryango umeze utyo.

Birashoboka ko umuntu avuka mu muryango bazi ko abantu ari abatindi ntacyo bazageraho bazahora bakorera abandi, bagahora bumva ari abantu bo hasi. Ku buryo niyo ugerageje kugira icyo ukora barakubwira bati'Ariko ujye wibuka aho uvuka, mwibuke mu muryango wanyu abo muri bo!'.

Hari n'igihe abantu bavuka mu miryango bumva ko bari hejuru y'abandi bantu bose, bakumva ni abo agaciro bitewe n'ubwibone babaremye mo, kwishyira hejuru se, ibyo nabyo bibaho. Bibiliya yatubwiye ngo 'Kuko muzi ibyo igiciro mwacungujwe, muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu'

Nagira ngo mbibutse ko ibyo twacungujwe kugira ngo Yesu adukure aho hose, aho abantu bakora ibyangwa n'amaso y'uwiteka , ari amaraso y'igiciro kinshi. Ibyo twacungujwe ntabwo ari amafaranga, si inka, nta nubwo ari ubundi butunzi ahubwo, twacungujwe amaraso ya Kristo Yesu. Nagira ngo tubihe agaciro: Kuba Yesu yaravuye mu i Juru ntatekereze ko kungana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa akisiga ubusa, akambara ishusho y'umuntu, akaba umugaragu w'imbata, akaganduka kugeza ubwo apfuye urupfu rwo ku musaraba, yashakaga ubugingo bwawe, nawe ukwiye kubiha agaciro.

Ibyo twacungujwe kugira ngo tuve mu ngeso za basogokuru, ntabw ari ibyangirika nk'ifeza n'izahabu, ahubwo twacungujwe amaraso y'igiciro kinshi. Murabizi ko umushinga wo kuducungura wari umaze igihe, kuva mu itangiriro Adamu akoze icyaha Imana yahise isezeranya ko izohereza Yesu. Uwo mushinga wamaze imyaka myinshi hafi ibihumbi bine kugira ngo Yesu aze mu isi acungure abantu. Murabizi ko imishinga yanyu muyishoramo amafaranga ariko uyu mushinga nyirawo yawushoyemo amaraso. Niyo mpamvu aya maraso ya Kristo Yesu ari ay'igiciro, ni ayo kubahwa ni amaraso avuga ibyiza kuruta ay'Abeli.

Ni amaraso atuma twemerwa imbere y'Imana, ni amaraso ahindura umuntu akaba umukiranutsi. Njya ntangara ko umuntu ashobora gukizwa ari umusinzi urara ku muhanda, ariko iyo akijijwe amaraso ya Yesu aramweza akamutunganya. Amaraso ya Yesu ajya atunganya abicuruza ntibongere kubita ya mazina bakabita abana b'Imana. Niba hari ikintu gikomeye cy'agaciro kuruta ibindi byose, ni ukugenda mu muhanda udafite umutima ugucira urubanza ukumva uri umwana w'Imana. Kandi koko niko Bibiliya ivuga Yohana 1:12' Abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bubahindura kuba abana b'Imana'

Nagira ngo nkurarike, nkwinginge, ngusabe uze muri Kristo Yesu. Niho honyine wabaho umutima utagucira urubanza, niho honyine wabona imbabazi zagutabara, niho honyine wabaho ufite amahoro atemba nk'uruzi. Niho ushobora kugira ibyishimo bihagije, birashoboka ko wagerageje ibintu byose: Wanyweye inzoga ntizaguhaye amahoro, wakoze ibyaha by'ubusambanyi ntiwagize amahoro, washakishije incuti ntibyaguhaye amahoro.

Icyubahiro uragifite ariko nacyo nticyiguhaye amahoro, nagira ngo nkwinginge, ngwino muri Kristo Yesu umwakire nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe. Nta rindi zina twahawe gukirizwamo mu nsi y'izuba ryo gukirizwamo, usibye izina rya Kristo Yesu. Muri we harimo imbabazi, muri we hari ubuntu, hari ugucungurwa ntuzongera gutsikamirwa na kamere n'ibindi byose byagutwazaga igitugu, ahubwo uzabaho ufite amahoro atemba nk'uruzi.

Muri Yesu turabohoka, dufite umudendezo, dufite ibyiza byose Imana yateguriye abayikunda. Ndakwinginze ngo uze muri Kristo Yesu ubone ubuntu buzagutabara, ngwino ugerageze Yesu. Wagerageje abapfumu bakurya ayawe, ariko nta gisubizo baguhaye, wagerageje indi minezero yose, wagerageza kwinezeza ariko nta mahoro wabonye. Nagira ngo nkubwire ko ibanga tugendana, ni amaraso ya Kristo Yesu yatwejeje.

Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Habyarimana Desire kuri Agakiza Tv, mu kiganiro ubutumwa bukiza

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Muve-mu-ngeso-mbi-zitagira-umumaro-mwacungujwe-amaraso-ya-Yesu-y-igiciro.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)