Umuhanzi Israël Mbonyi umaze kubaka izina hano mu Rwanda mu ndirimbo ziri mu njyana ya gospel, yanyomoje amakuru yari yaravuzwe ko yapfuye. Ku munsi w'ejo nibwo amakuru y'ibihuha yasakajwe ku rubuga rwa YouTube ko uyu muhanzi w'umunyabigwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yapfuye urupfu rutunguranye. Mu masaha make ashize, Israël Mbonyi yanyomoje aya makuru mu magambo agira ati: 'Was this really necessary !?
Business y'ama views Imaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo ! Ku Nshuti zanjye Ndetse n'umuryango mugari unkunda 'NDI MUZIMA CYANE KURUSHAHO'.
'NDI MUZIMA CYANE KURUSHAHO' â Israël Mbonyi yanyomoje inkuru yari yavuzwe ko yitabye Imana â YEGOB #rwanda #RwOT
June 07, 2021
0