Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho. Abaheburayo3:12
Kwimura Imana, ni umuntu wigeze kumenya ubuntu bw'Imana, akamenya imikorere y'Imana, mu magambo asobanutse akaba yarakiriye Kristo Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe. Agakizwa agahinduka akaba umwana w'Imana, akiga kwiringira Imana. Amategeko 10, atanu yose areba umubano w'umuntu n'Imana Yesu yayakubiye muri 2: Avuga ngo "Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, n'ubwenge bwose n'imbaraga zose". Uyu ni umubano wihariye umuntu agirana n'Imana, ni igihe umuntu abaho asabana n'Imana ari incuti magara n'Imana akaba akijijwe.
Hanyuma akimura Imana muri we, akimika ibindi bintu, murabizi ko ikinyuranyo cy'Imana ari ibigirwamana kandi ikigirwamana gishobora kuba ikintu icyo ari cyo cyose wimitse kikagira umwanya uruta uw'Imana mu buzima bwawe. Aha bishatse kuvuga ko ikintu cyose wumva ko kitariho utabaho kiba ari ikigirwamana, urugero hari igihe umuntu akunda ubuzima agakabya kugeza ku rwego ahora yizirikana, ahora yikunda Imana ikabura umwanya pe! Akabura umwanya wo gusenga, wo gusoma Bibiliya. Ubwo buzima bwose bukavaho agasigara ari umuntu usanzwe w'inyama n'amaraso kandi ubuzima tugomba kubaho, ni ubuzima bw'umubiri yego ariko cyane cyane ni ubuzima bw'umwuka.
Yesu yabwiye Nikodemu ko' Icyibyarwa n'umubiri nacyo ari umubiri, ikibyarwa n'umwuka nacyo ari umwuka' ni ukuvuga ko imirimo isanzwe y'umubiri dukwiye kuyikora mu mwanya wayo ariko ubusabane bwacu n'Imana nabwo butabangamiwe. Hari igihe umuntu akunda kureba firime amasaha menshi agakabya, akarangiza atananiwe ariko byagera gusoma ijambo ry'Imana bikanga. Iyo abantu bareba umupira nubwo iminota bayongera ku yari iteganyijwe nta kibazo bagira.
Ariko kuririmba indirimbo ebyiri bikakunanira, kuba mu biganiro bindi biba mu buzima busanzwe ntusinzire ariko wagera mu materaniro ukumva utangiye gusinzira, mbese ukabura uburyo bwo gusabana n'Imana. Guteranira hamwe n'abandi bikakunanira nyamara wicaye mu kabari ho nta kibazo.
Bibiliya yatubwiye ngo 'Twirinde tutagira umutima mubi udutera kwimura Imana'
Ibyimura Imana ni byinshi ntabwo twabirondora ngo tubibashe, hari nubwo Imana iduha umugisha bikaba impamvu yo kwimura Imana. Urugero Imana yanyujije Abisiraheli mu butayu irababwira ngo 'Nimumara kugera mu gihugu mbajyanyemo mukarya mukabyibuha, mukubaka amazu mukayabamo ntimuzibagirwe ko Imana yabatungiye mu butayu imyaka mirongo ine'. Ariko bageze yo babona umwero, babona umugisha Imana ibahaye baribagirwa, nibyo byatumye bajyanwa mu bundi bunyage bw'imyaka mirongo irindwi.
Nagira ngo mbabwire ko umugisha Imana iduha ntiwuduha kugira ngo turamye umugisha, ahubwo dukwiye kuramya Imana itanga umugisha. Imana yagize neza kuguha icyubahiro, Imana yagize neza kuguha akazi, Imana yagize neza kuguha urubyaro, Imana yagize neza kuguha ibyo ukora mu buzima bwa buri munsi ariko ibyo ntibikwiye gutuma Imana yimuka mu buzima bwawe. Hari igihe umuntu yihugiraho ku buryo n'Imana itabasha kumubona, no mu rugo bakamubura ubuzima bwe bwose bukaba ari ugushakisha amafaranga, akarwana n'imibereho Imana ikagera ubwo Imubura kuko adafite akanya ko gusenga( akanya ko gusabana nayo)
Dawidi yagiye afashwa n'Imana iramuzamura, imukura mu buzima bubi imugira kuba umwami wa Isiraheli ariko igihe rimwe amaze gukira abaye umuntu ukomeye rimwe yifuza kubara ingabo. Umugaba w'ingabo aramubuza ati ingabo ni iz'Imana, arabyanga ingabo arazibara. Imana irababara iramubwira iti 'Dawidi nagukuye inyuma y'intama ejobundi, none utangiye kwirata amaboko, utangiye kumva ko wihagije! Icyo gihe igihugu cyose giterwa n'ibyago hapfa abantu benshi cyane, icyo gihe Dawidi yarihannye asaba Imana imbabazi iramubabarira.
Hari ubwo umuntu ashobora kwimura Imana ku giti ke, ashobora kwimura Imana mu muryango( Niba uri umupapa mu rugo wakagombye kuba utoza abo mu rugo iwawe gusenga, niba ari wowe muyobozi mu rugo urera abo mubana, cyangwa uri umugore mu rugo ukwiye kuba utoza abo mubana gusenga). No mu rusengero nabwo hari ubwo Imana ihimuka, tukimika imihango y'amatorero gusa ariko Imana yarahimutse.
Umuntu ashobora kwimura Imana ikimuka burundu mu mikorere ye: Buriya iyo utangiye kwinjiza ruswa ukayirya cyangwa ukayitanga, uba urimo kwimura Imana muri Businesi yawe. Iyo utangiye gukora amanyanga mu kazi Imana yaguhaye nabwo uba urimo kugenda uyimura. Noneho mu mubiri wawe nabwo ushobora kwimura Imana, Bibiliya ihamya ko turi insengero z'Umwuka Wera kandi ikavuga ngo umuntu natsemba urusengero Imana nawe izamutsemba.
Bishatse kuvuga ko mu mubiri wawe ushobora kwimika ibyaha, Yesu akimuka burundu mu buzima bwawe. Yesu yigeze avuga ngo' Ingunzu zifite imyobo, ibiguruka bifite ibyari, ariko umwana w'umuntu ntafite aho arambika umusaya' Hano bishatse kuvuga ko hari igihe tubonera umwanya ibindi, Imana ikimuka mu buzima bwacu.
Ibihembo byo kwimura Imana ni ugukorwa n'isoni!
Bibiliya ihamya ko ingororano cyangwa se ibihembo byo kwimura Imana, biba gukorwa n'isoni. muri Yeremiya 17:13 hagira hati "Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n'isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y'amazi y'ubugingo."
Abantu bimura Imana ibihembo byabo ni ugukorwa n'isoni kuko Bibiliya irahamya ngo 'Uwiteka ari mu ruhande rwacu, umubisha ntawe'. None se nuyimura ikava mu ruhande rwawe: ariyo igutabara, ariyo ituma abanzi bawe batakugeraho, ariyo yakugaburiraga, ariyo yakwambikaga, ariyo yatumaga utera imbere, uzarengerwa nande?
Abantu bagutabara ariko bafite aho bagarukira, ubwenge bwawe bwagufasha ariko bufite aho bugarukira, ubuzima bwawe ni bwiza ariko Imana itagukingiye Satani yagutera akakumira bunguri. Ariko niwiringira Imana ikaba mu ruhande rwawe, umubisha ntawe Satani azahunga. Gusa twirinde impamvu iyo ariyo yose yakwimura Imana mu buzima bwacu.
Nagira ngo nkubaze: Ni ryari uheruka gusenga ukumva Imana ije hafi yawe, ukumva ubuntu bw'Imana bukujeho? Ni ryari uheruka gusabana n'Imana ukumva ije mu buzima bwawe? Ni ryari imbaraga z'Imana ziheruka kukurinda ukumva uri mu kubaho kw'Imana? Garuka mu kubaho kw'Imana, icyo ukunda ntukiburira umwanya.
Wirinde icyaha kuko kimura Imana, muribuka Adamu yimitse icyaha ariko ingaruka twese zatugezeho. Niwimura Imana mu muryango ingaruka zizaba ku bana bawe, ku muryango, ku itorero, zizaba ku buzima bwawe. Ariko niwimika Imana imigisha izakuzaho kugeza ku bisekuru byinshi bizakurikira.
Inyigisho yateguwe na Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kuri Agakiza Tv
Source : https://agakiza.org/Mwirinde-icyaha-cyo-kwimura-IMANA.html