Muri iyi myaka ingo nyinshi zikunze gusenyuka bitewe n'ubwumvikane buke buri hagati y'abashakanye, burimo guhora mu ntonganya z'urudaca, kuba umwe mu bashakanye yarabase n'ingeso runaka nk'ubusinzi, gucana inyuma n'ibindi{â¦}.
Kugira ngo ibi byose byirindwe mu muryango, hari ibintu bitandukanye abashakanye bashobora gukora bigatuma umubano wabo uhora ari mushya mu maso yabo.
Hagati aho twabateguriye ibikorwa umugabo ashobora gukorera umugore we, bigatuma umugore amukunda ndetse bigatuma gucana inyuma hagati yabo biba umuziririzo.
1. Igihe uri kumwe n'umugore wawe mufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk'iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje mbese umutunguye.
2. Abagabo bakunda kugira akazi kenshi ariko burya umugore akunda umugabo ushakisha byibura iminota mike akajya ahantu hatari urusaku hanyuma ukamuhamagara ukamwerekako umutekereza ukanamubwira ijambo 'ndagukunda' kandi 'ndakwemera.'
3. Gerageza gukorera umugore wawe ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.
4. Ujye ukorana gahunda zimwe na zimwe n'umugore wawe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira , gusura abantu n'ibindi bitandukanye.
5. Jya wibuka amatariki umugore wawe afata nk'ingirakamaro mu buzima bwe nk'itariki ye y'amavuko, iy'umubatizo we, umunsi w'umutagatifu we n'izindi kandi umwereke ko wabyibutse.
6. Jya ufata igihe utemberane n'umugore wawe ndetse mube mwahitamo no kutarara mu rugo mujye ahantu kure y'aho mutuye mufate nka hotel, ubundi ahasigaye mwiyibutse ibyo mwakoraga byose kera mutarabana.
7. Kora ubushakashatsi ku mugore wawe, umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.
8. Mu gihe uri kumwe n'mugore wawe mu rugo musange mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk'umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n'ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone n'iyo mwateka ibitaryoshye.
9. Jya ukunda guha impano umugore wawe akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.
10. Igihe cyose uri kumwe n'mugore wawe, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k'ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n'itandukaniro riri hagati yawe n'abandi.
Source : https://yegob.rw/nakoreye-ibi-bintu-umukunzi-wanjye-kuva-uwo-munsi-ntiyongeye-kunca-inyuma/