Ngaho da !!- Bamporiki yatangajwe no kubona umuntu wiyanditse ku kaboko izina rye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, umwe mu bakoresha cyane Twitter mu Rwanda witwa Karangwa Sewase, yashyizeho ifoto igaragaza umuntu washushanyije izina rya Bamporiki ku kaboko ke.

Iyi foto igaragaza akaboko k'umuntu bigaragara ko ari umuhungu, yishushanyijeho (Tatouage) amagambo agira ati 'B. Edouard.'

Karangwa Sewase wayishyize kuri Twitter, yashyizeho amagambo agira ati 'MoS (Minister of State cyangwa Umunyamabanga wa Leta) Bamporiki Edouard yaba yaramenye ko hari umusore yagiriye neza, wamwanditse ku nkingi z'umutima, byamurenga ati : "Bose babimenye", amwandika ku kuboko, aho agira ati : "Akari ku mutima, gasesekara ku munwa..." Urukundo nirwogere.'

Bamporiki Edouard mu gusubiza ubu butumwa bwa Karangwa Sewase, nta magambo menshi yavuze, ahubwo yagize ati 'Ngaho da !!' arangije ashyiraho akarangabyiyumviro (Emoji) kagaragaza ko abuze icyo avuga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngaho-da-Bamporiki-yatangajwe-no-kubona-umuntu-wiyanditse-ku-kaboko-izina-rye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)