Ngoma: Abagizi ba nabi batemaguye inka y’umuturage yonsaga irapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa Saba z’ijoro mu Mudugudu wa Tunduti mu Kagari ka Kinyonzo mu Murenge wa Kazo.

Inka yatemwe ni iy’umuturage witwa Mukabahizi Marie Chantal ufite imyaka 49, aba bagizi ba nabi ngo bahaje nijoro barayitemagura isigara yabira ubundi bariruka, mu gusohoka ngo yasanze inka bayitemye imitsi yo ku maguru y’inyuma n’ay’imbere ku buryo itabashaga guhagarara.

Ngo yahise atabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abashinzwe irondo nyuma y’iminota mike ya nka ihita ipfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Nyamutera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko koko bageze kuri uyu muturage bagasanga inka ye yapfuye kandi bigaragara ko yatemwe.

Ati “Umukecuru yagiye kumva yumva iragongera nko mu ma saa Saba, arasohoka bariruka ariko bamaze kuyitema ibitsi byombi binaza kuyiviramo gupfa. Uwayitemye ntabwo aramenyekana ubu turi kumushakisha.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bari gushakisha mu baturage bakekwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Yavuze ko kandi abaturage bo muri uyu mudugudu bagomba gukoreshwa inama bakaganirizwa.

Gitifu Nyamutera yavuze ko kuri ubu uyu mugore ari bushumbushwe indi nka nkuko ngo yabivuganye n’ubuyobozi bw’Akarere.

Ati “Turi bumushumbushe indi nka kuko iriya yari yarayiguriye kandi yari imaze ibyumweru bibiri ibyaye. Tugiye rero gukaza umutekano hirya no hino mu murenge kugira ngo abantu nk’aba bakora ubu bugome ubutaha bajye bahita bafatwa.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari abantu bane bashyizwe mu majwi n’uyu mugore nyuma yo gutemerwa inka, abo bantu ngo bakaba barigeze no gutega umuhungu we bamwambura igare bagiye kubarega ngo batangira kubatera ubwoba babinyujije mu kubahamagara kuri telefoni, aba akaba aribo yavuze ko akeka akurikije uburyo ngo bamuteraga ubwoba.

Abagizi ba nabi batemaguye inka y’umuturage yonsaga irapfa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)