Ngororero: Akanyamuneza ni kose ku baturage k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Clotilde ni umwe mu babyeyi batuye muri aka gace ufite imyaka 42 y'amavuko, akaba yemeza ko kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mbere byari bigoye cyane ariko kuri ubu basigaye babyarira ahantu heza kandi nta mpungenge. Agira ati: 'Turashima World Vison yazanye hano inzu y'ababyeyi yo kubyariramo kuko yujuje isuku kandi iduha umutekano usesuye mbere byari bikaze".


"Hambere ababyarira bamwe babyariraga iwabo, bigeze aho dukangurirwa kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gashonyi, twahagera mu gihe cy'imvura cyane ko babonaga umuriro bifashishije imirasire y'izuba ubwo imvura yabaga igwa nijoro abaganga bakoreshaga itoroshi ngo batubyaze.'

Akomeza agira ati: 'Iki kigo cyadufashije tutarabona amashanyarazi, cyari gifite inyubako ntoya, kitagira amazi, iyo wazaga mu ijoro wabaga utizeye serivisi uhabwa kuko abaganga bakoreshaga itoroshi, haba mu kubyaza, haba mu gusuzuma ugasanga ababyeyi bamwe batahakunda, bagahitagamo gukora ibilometero bakajya ku bitaro bya Shyira na byo byari mu misozi ihanamye, abandi bakabyarira mu rugo kuko babonaga n'aho babyarira batahizeye."


Abaganga bakora ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Murenge wa Matyazo bavuga ko bashima kuba barahawe umuriro w'amashanyarazi, ukaba waratumye batandukana no kubyaza bamurikisha itoroshi ndetse ngo n'impungenge zo kubura ubuzima bwa bamwe mu babyeyi zaragabanyutse.

Ikigo nderabuzima cya Gashonyi giherereye mu misozi miremire ya Ngororero, kugira ngo ugere ku bitaro biri hafi bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, bisaba kwambuka umugezi wa Mukungwa yihuza na Nyabarongo bikaba ikibazo kuyambuka igihe imvura yaguye, mu gihe n'umuhanda uba utameze neza.

Kuva abaturage babona ikigo nderabuzima cyubatswe na World Vision, kigakurikirwa no kubegereza amazi n'amashanyarazi, ubu bashima Leta y'u Rwanda n'umufatanyabikorwa wayo World Vision bashoboye kubakura mu bwigunge bakaba bahabwa serivisi nziza uko bayishaka.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gashonyi, Nzabahiranya Wilhelimine, ashima urwego ikigo Nderabuzima ayoboye rugezeho kuko ngo bavuye habi ubu bari ahantu heza.

Agira ati: "Mbere hano byari bigoye kuko twatangiye nta muriro, ubonetse kubera imiterere y'aho turi baduha imirasire y'izuba bivuze ko mu gihe cy'imvura twakoreshaga itoroshi mu gutanga serivisi z'ubuzima, ariko umufatanyabikorwa World Vison yaraje atwubakira inzu y'ababyeyi izana,tubona amashanyarazi ubu abaturage natwe twararuhutse. Usibye n'ibyo indwara z'abana zaragabanutse kuko twabonye amazi meza ."

Imibare itangwa n'ikigo nderabuzima cya Gashonyi igaragaza ko abagore babyarira kwa muganga bari kuri 50% ikigo nderabuzima kitarabuvururwa ngo gihabwe amashanyarazi, none ubu bageze kuri 85%. Nubwo ibijyanye n'umuriro n'amazi meza byakemutse ariko ngo baracyabangamiwe no kutagira umuhanda ubahuza n'ibitaro ukoze neza nubwo hari ikizere ko uzaboneka mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukunduhirwe Benjamine avuga ko bashima umufatanyabikorwa World Vision wabafashije kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage kubona serivisi nziza.

Agira ati: "Badufashije mu kubaka ikigo nderabuzima cya Gashonyi, ariko banadufashije mu bindi bikorwa bifasha abaturage kugira imibereho myiza nko kubaka ibyumba by'amashuri tugabanya ubucucike, badufashije kubona intebe mu mashuri, bafasha Akarere kwegereza abaturage amazi meza dusezerera indwara zikomoka ku isuku nke, badufashije mu kubaka amasoko mato abaturage bashobora kugeza umusaruro ku isoko bihindura ubuzima bwabo."

Jérôme Sezibera Ayingoma umukozi wa World Vision muri Ngororero avuga ko ibikorwa bakora bagamije guteza imbere imibereho y'umwana, cyane cyane abakomoka mu miryango ikennye.

Agira ati: "Muri aka karere twagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'umwana n'umubyeyi kuva bamutwite,avutse no mu gihe cyo kwiga yigira ahantu heza, twubatse inzu y'ababyeyi igezweho ifite iby'ingenzi byose byafasha muri iyo serivisi, isuku kandi twageze no mu mashuri ku buryo isuku yaje imbere.'

Ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero buvuga ko imikoranire n'abafatanyabikorwa izakomeza cyane ko bagifite byinshi byo gukora ngo umuturage agire aho ava n'aho ajya bazamura buri wese mu iterambere.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106909/ngororero-akanyamuneza-ni-kose-ku-baturage-kubera-ko-kubyarira-mu-nzira-bimaze-kuba-amatek-106909.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)