Ngororero: Guverineri Habitegeko Francois yibukije urubyiruko kudahuza amavi n'amatwi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko Francois yibukije urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero ndetse n'urw'ahandi ko rudakwiye guhora ruvuga ko rwabuze icyo guko, ko rukwiye kugana amashuri yigisha imyuga n'ibigo by'urubyiruko bagafashwa guhabwa ubumenyi.

Guverineri Habitegeko, ibi yabigarutseho mu muhango wo kwakira ibikoresho byashyizwe mu kigo cy'urubyiruko cya Nyange, aho byatanzwe n'umuryango mpuzamahanga wa World Vision.

Guverineri Habitegeko Francois

Yagize ati' Twishimiye kwakira ibi bikoresho kuko tubyitezeho kuzateza imbere  ababigenewe aribo rubyiruko. Kugeza ubu muri gahunda nuko tugira urubyiruko rufite icyo gukora rukiteza imbere. Twifuza ko rwava mu bidafite umumaro birimo no gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo tukagira abantu bazi gukora kandi bagakora ibintu bazi bize muri aya mashuri agenda abegerezwa'.

Yongeyeho ko kandi kubona urubyiruko rwirirwa rwahuje amavi n'amatwi biba bibabaje, avuga ko atazi niba uyu muntu aba atekereza ku iterambere ry'ejo hazaza. Ati' Ntabwo twifuza kugira abakiri bato cyangwa abakuru babaho uyu munsi ejo ntibatekereze yuko bazabaho. Dukeneye kubona urubyiruko rwacu ruticara ngo nuko rudafite icyo rukora, dukeneye ko rwiga rukamenya bityo rukiteza imbere'.

Nyiramisago Vanessa, afite imyaka 21 avuga ko yize amashuri atandatu abanza, ahamya ko urubyiruko rukigowe n'ubukene bwo mu miryango bakomokamo ku buryo banabura uko biga amashuri asanzwe bakayavamo, ariko ngo hari naho utabona ishuri.

Yagize ati' Twarize biratunanira tuva mu ishuli ariko n'imiryango duturukamo nayo iba itifashije, iba mu bukene kandi aya mashuri ntabwo aba hose bigatuma tubireka tukajya gufasha ababyeyi bacu guhinga'.

Mukashyaka Jeannine, avuga ko habonetse amashuri menshi y'imyuga byafasha kugabanya inda zitateguwe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko ngo urubyiruko rufite akazi rurimo kwiteza imbere ntawarushukisha ubusa ngo rwishore mu bikorwa birujyana ahabi.

Bimwe mu bikoresho byatanzwe.

Yagize ati' Njyewe mbona twegerejwe amashuri menshi yigisha imyuga byafasha imiryango ndetse na Leta kugabanya abakobwa baterwa inda batarageza imyaka y'ubukure ndetse n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kuko turamutse dufite akazi n'abadushuka ntibabona aho bahera bashuka urubyiruko ngo rwishore mu birwangiriza ubuzima'.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mushinga wa World Vision, Sentozi Anannias avuga ko uyu mushinga wo gutunganya iki kigo bawufatanyijemo n'akarere ka Ngororero hagamijwe kubaka ubushobozi bw'urubyiruko mu kurwongerera ubumenyi ndetse bagakora neza ibijyanye n'ubumenyi bafite bagamije kwiteza imbere.

Yagize ati' Uyu mushinga twawukoranye n'aka karere dutunganya iki kigo tugamije kubaka ubushobozi bw'urubyiruko no kurwongerera ubumenyi ndetse bagakora ibyo bize kandi neza bityo bakarushaho kwiteza imbere biciye mubyo bazigira hano no kureba neza ibyo bakora nicyo bihindura mu buzima bwabo'.

Ibi bikoresho byahawe iki kigo binyuze muri World Vision bifite agaciro ka miliyoni ijana na mirongo itatu ( 130.000.000Fr) z'amafaranga yu Rwanda mu bikoresho by'ubwubatsi, amashanyarazi, Gusudira no gukora ibisenge by'amazu hagamijwe gufasha urubyiruko ruzagana YESS Center Nyange (Youth Employment Support Services) rugomba kuzagira ubuzima bwiza. Biteganyijwe ko iki kigo hazacamo abasaga 1500 bakigishwa mu bihe bitandukanye.

Aka karere ka Ngororero gafite ibigo 4 by'urubyiruko; Hindiro, Muhororo, Nyange, Muramba (Charles Rwanga) mu mirenge 13 yose. Urubyiruko rwemeza ko ibi bigo bikiri bike cyane ugereranyije n'ababikeneye kuko ngo urubyiruko ari rwinshi cyane rwifuza kwigishwa nibura umwuga umwe gusa.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/ngororero-guverineri-habitegeko-francois-yibukije-urubyiruko-kudahuza-amavi-namatwi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)