Ngororero: Umusore n' umukobwa bakundanaga bafashe umwanzuro wo kwiyahura_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y' umukobwa n' umusore bakundanaga bivugwa ko aba bombi biyahuriye mu mugezi wa Nyabarongo bazirikanyije amaboko nk' uko igihe ibivuga.

Umusore yitwa Mbitsemunda Jean Baptiste ufite imyaka 25 y' amavuko , umukobwa akitwa Mukarukundo Sandrine ufite imyaka 20 y ' amavuko, aba bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu ubwo bakoraga akazi ko mu rugo.

Aba bombi ubwo bahuriraga muri ako kazi twavuze bivugwa ko baje gukundana urukundo rukagera kure dore ko byagezeho biza kurangira baryamanye , hanyuma nyamuhungu aza gutera inda uwo mwana w' umukobwa.

Amakuru dukura kuri kiriya kinyamakuru twavuze haruguru avuga ko umukobwa ubwo yari amaze kuryamana n' uwo muhungu hashize igihe gito ajya kwa muganga kwisuzumisha asanga aratwite , hanyuma asubira iwabo ku ivuko , aza kubibwira ababyeyi be ntibabyakira neza.

Umuhungu akomoka mu Murenge wa Bwira naho umukobwa akomoka mu Murenge wa Ndaro.Ngo umunsi biyahura, abaturage bari bababonye bazenguruka hafi aho, mu gitondo baza kubona imirambo.

Umusore ngo yafashe umushumi w'urukweto rwe, yizirika akaboko k'iburyo anazirika ak'ibumoso k'umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.Hafi y'aho basimbukiye binaga mu mazi, bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n'impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.

Amafoto agaragaza umurambo w'umusore nta rukweto rumwe yambaye aho bikekwa ko rwari rwavuyemo cyane ko nta mushumi wari urimo.Imirambo y' aba bombi yoherejwe muri Laboratoure y' ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma nk' uko RIB yabitangaje.

Ifoto: Igihe.com



Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/ngororero-umusore-n-umukobwa-bakundanaga-bafashe-umwanzuro-wo-kwiyahura_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)