Ni icyateye mu byamamare? Abandi basitari babiri bafunzwe bazira urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Ish Kevin ndetse na Dj Brianne umenyerewe mu kuvanga imiziki, batawe muri yombi bari kumwe n'abandi bantu bane barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Aba bantu uko ari 6 bakaba barafashwe ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abafashwe ari batandatu.

Ati"Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu bMugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna[Dj Brianne].'

Yakomeje avuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi ndetse no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati"bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi, bafatiwe aho bari bari mu birori banywa inzoga mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero mu Mudugudu wa Gasave, muri make bafatiwe mu kirori aho muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 abantu batemerewe kujya mu bintu by'ibirori bo bari babirimo, haje kugaragara ibimenyetso ko bahoze banywa urumogi."

Nyuma yo gufatwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi aho harimo gukorwa dosiye kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Dr Murangira yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza gukusanya ibimenyetso bagomba koherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo bapimwe barebe niba koko bafite ibiyobyabwenge mu mibiri yabo.

Umuvigizi wa RIB yasabye abantu kwitonda bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kuko u Rwanda n'Isi muri rusange bari mu bihe bidasanzwe.

Mu gihe baba bahimijwe n'inkiko, bahanwa n'ingingo ya 11 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ukurikiranywe iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.

Kuva muri Mata 2021, Dj Briane na Ish Kevin babaye ibyamamare byujuje umubare wa 5 bifunzwe bizira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no gukuresha urumogi, ni nyuma ya Jay Polly, abakinnyi babiri Kwizera Olivier na Runanira Amza.

Ish Kevin yafashwe aho akurikiranyweho gukoresha urumogi no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Dj Brianne akurikiranyweho gukoresha urumogi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ni-icyateye-mu-byamamare-abandi-basitari-babiri-bafunzwe-bazira-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)