Niba ukunda kurira muri resitora ibi birakureba: Menya indwara ziterwa no kurya ibiryo byanduye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indwara ziva ku byo kurya byanduye ziri kugenda ziyongera kurenza mu myaka yashize nubwo kuri ubu ariho iterambere ryiyongereye n'isuku ikaba ari nyinshi mu ngo kurenza mbere.

Nyamara kandi koherezwa kw'ibyokurya mu bindi bihugu, gupakira ibiribwa bihiye bikaribwa nyuma cyangwa bikazaribwa nyuma y'igihe runaka (nka za sauce tomate, sardines, inyama zo mu makopo, …) ni byo biri kongera indwara zituruka ku biribwa

Izi ndwara zikaba zituruka kuri mikorobe zinyuranye zaba bagiteri virusi n'imiyege izindi zigaturuka ku ndiririzi ndetse hakaba n'izituruka ku burozi bunyuranye bwaba ubukomoka ku miti iterwa ibihingwa cyangwa ubukomoka ku byo kurya byarengeje igihe kimwe n'ibyabitswe nabi

Indwara ziva ku byo kurya byanduye usanga zikunze kwibasira cyane abakiri bato, abageze mu zabukuru, abagore batwite kimwe n'abandi bose bafite ikibazo cy'ubudahangarwa

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe muri ndwara, ibizitera n'aho zikunze guturuka.

Izi ndwara akenshi ziva ku kurya ibirimo mikorobi zinyuranye

1. Bacillus cereus

Iyi ni mikorobi yo mu bwoko bwa bagiteri. Uwanduye iyi mikorobi agaragaza ibimenyetso amaze amasaha hagati ya 10 na 16 ariye ibyo kurya irimo.

Ibimenyetso: Kuribwa mu nda, impiswi y'amazi, isesemi no kuruka. Ibi bimenyetso bikaba bimara hagati y'amasaha 24 na 48, bikijyana.

Iyi bagiteri isangwa mu nyama, kimwe n'amasosi yabitswe igihe kinini

2. Campylobacter jejuni

Iyi nayo ni bagiteri, uyanduye akaba agaragaza ibimenyetso amaze hagati y'iminsi 2 na 5 ariye ibyokurya byandujwe na yo.

Ibimenyetso:  impiswi, kuribwa mu nda, umuriro, kuruka; iyi mpiswi rimwe na rimwe izamo amaraso. Ibi bimenyetso bikaba bimara hagati y'iminsi 2 na 10.

Iyi mikorobi ikunze kuboneka mu nyama z'inkoko mbisi cyangwa zidahiye neza, amazi yanduye kimwe n'amata adatetse

3. Clostridium botulinum

Iyi ni mikorobi itera indwara izwi nka botulism. Ikaba igaragaza ibimenyetso hagati y'amasaha 12 na 72 nyuma yo kurya ibyo kurya byandujwe nayo

Ibimenyetso: kuruka, guhitwa, kureba ibicyezicyezi, kureba ukabona ibintu birimo bibiri, kunanirwa kumira no gucika intege mu mikaya. Ishobora gutera kandi kunanirwa guhumeka n'urupfu rukaba rwaziramo. Ibi bimenyetso nta gihe wavuga bimara kuko iyo indwara itavuwe biratinda

Ibyo kurya tuyisangamo ni ibyokurya byo mu makopo byabitswe nabi, cyane cyane ibyakorewe mu rugo n'ahandi hose hadafite uburyo bwiza bwo kubika ibiryo, ibirayi bitetse ifiriti, ubuki, n'amafi atabitswe neza

4. E.coli O157:H7

Iyi mikorobi itandukanye na E.coli isanzwe nubwo ziri mu muryango umwe. Uwayanduye agaragaza ibimenyetso nyuma y'iminsi hagati ya 1 na 8 yanduye.

Ibimenyetso: impiswi ikabije kandi irimo amaraso, kuribwa mu nda no kuruka. Rimwe na rimwe haza umuriro, ikaba ikunze kwibasira abana bari munsi y'imyaka 4. Iyi ndwara ikaba ishobora gutera ikibazo cy'imikorere mibi y'impyiko. Ibi bimenyetso bikaba bimara iminsi hagati ya 5 na 10.

Ibyo kurya bibonekamo iyi mikorobi ni inyama zitetse nabi (cyane cyane hamburger), amata adatetse, imboga n'imbuto bibisi kandi bidasukuye (nk'amashu ndetse n'imboga za dodo) kimwe n'amazi yanduye

5. Hepatite A

Iyi ni mikorobi yo mu bwoko bwa virusi. Ikaba itera indwara yo kwangirika k'umutima. Ibimenyetso byayo bigaragara muri rusange nyuma y'iminsi hagati ya 15 na 50.

Ibimenyetso: guhitwa, inkari zijimye, ibimenyetso nk'iby'ibicurane (umutwe no guhinda umuriro), isesemi no kuruka no kuribwa mu nda. Ibi bimenyetso bikaba bimara hagati y'ibyumweru 2 n'amezi 3

Iyi virusi iboneka mu byo kurya bibisi, amazi yanduye, ibyokurya bidahiye cyangwa bitashyuhijwe iyo byagiye mu gikoresho cyanduye, kimwe n'amafi yo mu mazi yanduye.

Ibyo kurya bidasukuye niyo soko y'izi ndwara

Uko izi ndwara zivurwa

Nkuko twabibonye ibimenyetso  bigira igihe biza bikanahagarara. Abantu benshi rero baba bibeshya ko ubwo indwara yakize nyamara si byo kuko nubwo umubiri uba wakoresheje ubwirinzi bwawo, nyamara n'imiti iba ikenewe.

Akenshi nyuma yo gukora ikizami cy'umusarani kuko inyinshi zitera impiswi, niho icyateye indwara kigaragara noneho ukavurwa, uhabwa akenshi imiti ya antibiotike

Usanga abantu benshi cyane cyane abafite abana bihutira gufata imiti y'inzoka iyo bagaragaje ibimenyetso by'impiswi no kuruka, nyamara si byiza guhita ufata imiti y'inzoka utaramenya neza icyaguteye indwara.

Ni byiza gusobanuza muganga, mbere yo kuba wafata imiti iyariyo yose.

Twakwirinda gute?

Izi ndwara zituruka ku byo twariye akenshi zituruka ku isuku idahagije ikorerwa ibyo turya, niyo mpamvu kwirinda kwa mbere ari ukugirira isuku ibyo turya, aho tubitekera n'aho tubyarurira.

Gusa nanone niba turi burire ahatari mu rugo tukibuka kureba ahagerageza kugira isuku kandi tukagabanya inshuro turyamo ibyo kurya bipfunyitse.

Ibi byose nubyubahiriza, uzagira ubuzima buzira umuze.

Isuku kuri twe n'ibyo turya naho tubibika ni bimwe mu byadufasha kwirinda



Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-kurira-muri-resitora-ibi-birakureba-menya-indwara-ziterwa-no-kurya-ibiryo-byanduye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)