Mu 2019, nibwo iki kigo cyateguye amarushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 300 rwahanze udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’inganda rusaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kugira ngo imishinga yabo itazajya ihama mu bitekerezo.
Muri abo bose hatsinze bane bafite imishinga itandukanye bamara icyo gihe cyose bafashwa mu kubongerera ubumenyi, kubafasha mu kubaha ibikoresho nkenerwa ngo banonosore imishinga yabo ndetse no kubahuza n’abanyenganda bashobora kubenguka imishinga yabo.
Imishinga irimo uwa SAN TECH Ltd, ufite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwandika no gufata imyirondoro y’abantu binjiye mu nyubako, ibigo bya leta, ibitaro, amashuri n’ahandi.
Ni ikoranabuhanga rikora mu buryo bugezweho aho umuntu ugiye kwinjira mu nyubako, afata indangamuntu ye cyangwa ikindi cyangombwa afite akagitunga ku cyuma, kigahita kibika amakuru ubundi we agakomeza akigendera. Ni ukuvuga ko bishobora gutwara amasegonda atageze ku 10.
Umurinzi BGM CO Ltd, gifite ikoranabuhanga rizwi nka Bird Scaring Technology, rifite akuma gashyirwa mu mirimo y’umuceri cyangwa ahandi hari imyaka ikunze konwa n’inyoni, bityo ka kuma kajya gatanga urusaku rutera ubwoba inyoni ntizibashe kuza kona imyaka.
Hari kandi umushinga wa Smart Urwina ufite ikoranabuhanga ryifashisha imashini ijyamo ibitoki ikabihisha mu gihe cy’iminsi itanu mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
Undi mushinga ni uwa AKWA DROP, aho ufite imashini yifashishwa mu gupima ubwiza cyangwa ububi bwayo.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, yavuze ko iyi mishinga yose itanga icyizere ku buryo hakenewe ko haba ibigo bya leta cyangwa abikorera bayicungira hafi kugira ngo izatange ibisubizo mu rwego rw’inganda.
Ati “Nkatwe NIRDA twiyemeje gufata babiri, SAN TECH Ltd na SMART Urwina turabajyana mu ruganda rwenga urwagwa n’umutobe ruri i Rwamagana. Kugira ngo natwe dushyire mu bikorwa ibyo dukora, abandi na bo tuzabahuza n’inganda zikeneye ibyo bakoze ni ho bazagenda babona ubushobozi bwo kunoza ibyo bakoze.”
Dr Sekomo yavuze ko abakiri bato by’umwihariko abafite imishinga y’ikoranabuhanga yazana ibisubizo mu nganda kujya mu marushanwa atandukanye ategurwa na NIRDA kugira ngo bagaragaze iyo mishinga na yo ihabwe ubufasha.
Ati “Ntabwo bagomba kwitinya, uri ni urugero bagomba kureba. Ibitekerezo birahari barabifite kandi byiza, nibaze bapiganwe na bagenzi babo bahabwe ubufasha turebe ibyo bazahanga, twe dufite inganda zikeneye ubumenyi bwabo, baze abanyenganda bumve ibibazo bafite hanyuma babashakire ibisubizo.”
NIRDA itangaza ko amarushanwa nk’aya azakomeza gutegurwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’umwihariko iby’ikoranabuhanga mu nganda.
Amafoto: Uwumukiza Nanie