Nirere Shanel yasohoye indirimbo Araho isin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo 'Araho' kandi ni intashyo ku bavukijwe ubuzima imburagihe bazira uko bavutse. Mu cyumweru cyo kwibuka, Nirere Shanel yatangije gahunda yise 'Ndaho' yateguye ku bufatanye n'ibigo n'imiryango bisanzwe byita ku buzima bwo mu mutwe n'isanamitima nka GEARG binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Imbuto Foundation, Beyond The Veil, Sana Initiative ndetse na Our past

'Ndaho' ni ubukangurambaga bugamije gusigasira urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, guherekeza no gufata mu mugongo abayirokotse bakizahajwe n'ingaruka z'ibikomere byo ku mutima no mu mutwe.

Nirere Shanel yabwiye INYARWANDA ko 'Ndaho' ari urubuga abarokotse baganiriramo bakibukiranya ibyiza byarangaga ababo n'ibihe byiza bagiranaga. Avuga ko ari umwanya abarokotse bavugiramo amakuru yabo y'ubuzima bwabo bwa buri munsi aho bageze n'uko bahangana n'ingaruka z'amarorerwa babonye.

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko 'Ndaho' ari n'umwanya abarokotse bavuga urukumbuzi n'agahinda batewe kandi bakomeza no guterwa no kubura ababo mu buzima bwa buri munsi nk'iyo babyaye ntibahembwe; iyo babonye impamyabushobozi ntibagire uwo bazereka, iyo bahashye bakaronka ariko bakaba batabisangira n'ababo, iyo bateye intambwe bakabura abo baserukana nabo.

Hifashishijwe imbunga nkoranyambaga za 'Ndaho', hatanzwe ubutumwa bw'ihumure binyuze mu butumwa bugufi n'indirimbo bwatanzwe n'abahanzi nka Mani Martin, Aline Gahongayire, Daniel Ngarukiye n'abandi bantu batandukanye hakoreshejwe Hashtag ya '#Ndaho'.

Hatanzwe kandi uburyo bw'ibanze umuntu yakwifashisha mu guhangana n'ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba hari n'umuganga wita ku buzima bwo mu mutwe watangaga ubufasha bwihariye ku wari ubukeneye.

Bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri 'Ndaho' burimo ubwa Ngabo Brave Olivier wagize ati 'Ndaho burya naje guhura n'inkotanyi zirandokora. Ndaho narize ndangiza amashuri n'ubwo nababuze ngo twishimane. Ndaho naje gushyingirwa ndanibaruka. Ndaho nabaye umugabo. Ndaho ndakomeye ngo nkomeze n'abandi.'

'Ndaho mpagaze mu nshingano (nubwo bigoye). Ndaho ndemye. Ndaho ndabakumbuye cyane. Ndaho nahobereye ubuzima. Ndaho sindata igiti.'

Mu butumwa bwe Nirere Shanel yagize ati 'N'ubwo twegereje gusoza iminsi ijana y'icyunamo, Kwibuka ni ibya buri munsi. Gutekereza aho twavuye kugira ngo bitazongera ibe impamo ni umukoro wa buri munsi.

"Ikindi dukwiye kuzirikana ni uko ihungabana rikomoka ku bikomere byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi nta mupaka rigira. Dukwiye gukomeza gufatana mu mugongo, guhumurizanya no guterana ingabo mu bitugu kugira ngo dukomeze twiyubake kandi twubake n'urwatubyaye.'

Nirere Shanel ni we wanditse amagambo n'injyana by'iyi ndirimbo 'Araho' yasohoye, Alune Wade yayoboye abacuranzi no gufata amajwi anacuranga gitari, Jon Grandcamp yifashishijwe kuri 'Batterie', Yilian Canizares kuri 'Violon' naho Mathyias Voisi kuri 'Violoncelle'.

Nirere Shanel aherutse gutangiza urubuga 'Ndaho' rugamije gusigasira urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guhumuriza abayirokotse Nirere Shanel yasohoye indirimbo nshya yise 'Araho' icyeza uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje urugendo rwo kwiyubaka

Hari aho muri iyi ndirimbo, Nirere aririmba agira ati 'Arabatashye ahora abakumbuye…araho arajya mbere…ariko intimba ntiteze gushira.'

KANDA HANO UBONE INDIRIMBO ZOSE ZA NIRERE SHANEL

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ARAHO' YA NIRERE SHANEL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107012/nirere-shanel-yasohoye-indirimbo-araho-isingiza-uko-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi--107012.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)