Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERWAFA yari imaze amezi asaga 2 nta muyobozi ifite kubera uwari umuyobozi wayo Sekamana yeguye ku bushake. Kuri iki cyumweru ni bwo hari hateganyijwe amatora y'umuyobozi mushya, amatora yabereye kuri Lemigo Hotel, aya matora akaba arangiye umuyobozi wa Mukura Victory Sport Nizeyimana Olivier ariwe utorewe kuyobora FERWAFA.

Nizeyimana Mugabo Olivier amaze imyaka 10 ari umuyobozi wa Mukura Victory Sport yari umukandida rukumbi kubera ko ubwo amatora yendaga gutangira Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye kubera ko ngo yabonaga hari amategeko atubahirijwe. Nizeyimana mu banyamuryango 59 bagiye, yagize amajwi 52, uwatoye oya ni umwe mu gihe imfabusa ari 6. Byarangiye Nizeyimana ariwe ugiye kuyobora FERWAFA ifite icyicaro i Remera.

Dore komite izakorana na Nizeyimana Mugabo Olivier:

Habyarimana Marcel Matiku: Visi Perezida. Yari amaze imyaka ine muri FERWAFA kuri uyu mwanya. Habiyakare Chantal: Komiseri ushinzwe Umutungo. Cyamwenshi Arthur: Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga. Gasana Richard: Komiseri ushinzwe Amarushanwa.

IP Umutoni Chantal: Ushinzwe umutekano, Nkusi Edmond Maric: Komiseri ushinzwe Tekinike n'Iterambere rya ruhago, Tumutoneshe Diane: Komiseri Ushinzwe umupira w'abagore, Uwanyirigira Delphine: Komiseri ushinzwe Amategeko. Lt. Col. Mutsinzi Hubert: Komiseri w'Ubuvuzi.

Nizeyimana Mugabo Olivier ubwo bivuze ko agomba kwegura ku buyobozi bwa Mukura Victory Sport ahubwo akibanda kuri FERWAFA nk'uko amategeko abiteganya.


FWRWAFA yabonye Abayobozi bashya 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106981/nizeyimana-olivier-atorewe-kuyobora-ferwafa-muri-manda-yimyaka-4-106981.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)