Njya numva ibyo nabyo hari igihe mushaka kubishinja APR FC - Lt Gen Mubarakh Muganga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga abona aho kugira ngo basubire kuri politiki y'abanyamahanga bakwemera andi makipe akongera umubare w'abanyamahanga ngo nubwo iyi kipe ijya ishinjwa kwanga ko umubare wabo wiyongera.

Hamze iminsi inkuru z'abakunnyi b'abanyamahanga muri APR FC isanzwe imenyereweho gukinisha abanyarwanda gusa mu myaka 8 itambutse, umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga aherutse no guca amarenga y'uko bashobora kubazana,

Gusa nubwo yatangaje ibi, avuga ko atari yo gahunda bafite kuko bo bifuza gukomeza gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda, ndetse ngo ntacyo batazakora kugira ngo babigerageze aho anavuga ko bazemera andi makipe akongera umubare w'abanyamahanga kugira ngo bahe ihangana rikomeye iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikinisha abanyarwanda.

Ati "Njya numva nabyo hari igihe mushaka kubishinja APR FC, ariko aho kugira ngo politike yacu isubire inyuma, twakwemera andi makipe akagira abanyamahanga 5, bangahe, bakajya baza, tubatsindiye hariya twaba tubonye igipimo cyiza, nitujya guhura n'izo kipe hanze tuzaba tuzi igipimo cyacu."

Kuva 2013 APR FC ikinisha abanyarwanda gusa, yagiye yegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa imbere mu gihugu ariko hanze y'u Rwanda ikitwara nabi, akaba ari nayo mpamvu bashobora kuzana abanyamahanga.

Umuyobozi wa APR FC avuga ko ntacyo batazakora kugira ngo bagume kuri politike yo gukinisha abanyarwanda, abakinnyi ubwabo nibo bazatuma bayivaho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/njya-numva-ibyo-nabyo-hari-igihe-mushaka-kubishinja-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)