Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 -

webrwanda
0

Uramutse ushingiye ku gihano cyasabwe kuri buri cyaha Nsabimana yashinjwaga, iyo hataza kubamo inyoroshyo uvanyemo ibyo yasabiwe burundu, ibindi bifite igiteranyo cy’igifungo cy’imyaka 256.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusanzwe kubera impurirane y’ibyaha akurikiranweho by’iterabwoba yakabaye ahabwa igifungo cya burundu ariko ko akwiriye korohereza kubera ko atagoye ubutabera haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aho yagiye yemera ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi anagaragaza kwicuza.

Bwavuze ko kandi ikindi gituma bamusabira ibihano byoroheje ari uko yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza mu ikurikiranacyaha kuri we n’abandi bakurikiranywe. Ngo ni n’ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku byaha.

Bongeye ko basaba urukiko gutegeka ko inyandiko mpimbano zirimo pasiporo ya Lesotho yafatanywe binyagwa ndetse na telefone eshatu yafatanwe.

Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ubwo hakomezaga urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte.

Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n’iminota 40 kuri uyu wa Kane abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.

Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

Mu kumusabira ibihano kuri uyu wa Gatatu, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy’imyaka 25.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Ashinjwa kandi ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana no gupfobya Jenoside, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

Benshi bibuka ijambo yavuze tariki 23 Gicurasi 2019, ubwo yitabaga Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira ngo amenyeshe ibyo aregwa, aho amaze gusomerwa ibyo ashinjwa yavuze ati “Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze.”

Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n’abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasabiye Nsabimana igihano cyoroheje kuko atagoye ubutabera
Nsabimana Callixte yasabiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by'iterabwoba akurikiranyweho

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)