-
- Nsabimana Callixte wiyise Sankara
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, ubwo yisobanuraga ku bihano yasabiwe n'ubushinjacyaha ku byaha aregwa.
Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w'iterabwoba wa FLN, kuko yawuhasanze ahubwo yemera ko yagiye mu mutwe w'iterabwoba wa FLN.
Ati "FLN yashinzwe tariki 10 Kamena 2016 ari umutwe w'ingabo za CNLD, yaje kuba umutwe w'ingabo z'impuzamashyaka MRCD tariki ya 04 Nyakanga 2017".
Nsabimana Callixte avuga ko atari mu bashinze FLN ahubwo we yabaye umuvugizi wayo.
Ibisobanuro bye akaba yabishingiye ku mvugo za bamwe mu baregwa muri urwo rubanza ndetse n'iz'ubushinjacyaha ku bandi bareganwa mu rubanza.
Yakomeje avuga ko n'ubwo FLN zari ingabo za MRCD, ariko amabwiriza yose yatangwaga na CNLD ari yo yari nyiri ingabo.
Agira ati "Tuganira ku meza dushyiraho MRCD, CNLD yazanye ingabo ari zo FLN iba ari na yo ikomeza gutanga amabwiriza. Abandi twari dufite ibindi tuzana bijyanye na Politiki".
Nsabimana Callixte avuga ko yageze mu mpuzamashyaka MRCD, abarwanyi ba FLN baramaze kugera mu Burundi zije mu bitero i Nyaruguru.
Avuga ko atiyumvisha ukuntu ari we na Rusesabagina baregwa kurema umutwe w'iterabwoba wa FLN nyamara hari abawushinze.
Ati "Kuki ari jye na Rusesabagina turegwa kurema FLN nyamara hari abasirikare barenga 80 bitandukanyije na FDLR-FOCA, bagashinga CNLD ifite umutwe w'ingabo wa FLN, ari na bo bayoboraga uwo mutwe?"
Nyamara mu iburanisha ryo ku wa 23 Gicurasi 2019, Nsabimana yari yemeye ibyaha byose aregwa uko byari 16.