Ntamuhanga Cassien ashobora kwisanga i Kigali vuba bidatinze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bahagarariye imiryango itegamiye kuri leta muri Mozambique, Adriano Nuvunga, aherutse guhamya ko Ntamuhanga yafashwe na Polisi ya Mozambique, agashyikirizwa Ambasade y'u Rwanda i Maputo.

Nuvunga ukuriye Ikigo gishinzwe ibyo guteza imbere demokarasi n'amahoro muri Mozambique, yahamirije Radio y'Abafaransa, RFI ko hari gahunda yo kohereza Ntamuhanga mu Rwanda.

Cassien Ntamuhanga wahoze ari Umunyamakuru wa Radio Ubuntu Butangaje ( Amazing Grace Christian Radio) na yo yaje gufunga imiryango, yatorotse Gereza ya Nyanza mu 2017 aho yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 25.

Amakuru avuga ko mu mpera z'ukwezi gushize yafashwe n'Abapolisi barindwi ba Malawi mu gace ka Inhafe.
Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE, yavuze ko kohereza Ntamuhanga mu Rwanda, ari kimwe mu bintu byoroshye Mozambique yakora.

Ati 'Urebye uko ibintu bimeze hagati y'ibihugu byombi, ni cyo kintu cyonyine cyoroshye Maputo ishoborera gukorera Kigali. Ni cyo cyoroshye ariko.'

Uyu musesenguzi utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko urebye uko umubano w'u Rwanda wifashe na byinshi mu bihugu bya Afurika, bisa n'aho indiri y'abanyabyaha n'abandi bafite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo igenda isenywa.

Ati 'Kugirana ikibazo n'igihugu, ugashyirirwaho manda, ni amahano. Iteka ryose igihe ibihugu byombi byagirana umubano mwiza, ushobora kuzisanga baguhambiriye. Nta gihugu cyagira intege zihagije zo gukomeza kwenyegeza umuriro mu buryo bugaragara.'

Yavuze kandi ku mubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo icumbikiye benshi mu bakekwaho ibyaha bakorera mu Rwanda, agaragaza ko nubwo umaze igihe utifashe neza, mu gihe gito ibintu bishobora guhinduka.

Hari amakuru avuga ko muri uku kwezi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda azagirira uruzinduko muri Afurika y'Epfo.

Ati 'Keretse Afurika y'Epfo ahari wenda. Gusa nabwo umunsi umwe ushobora gutungurwa ibintu bya Afurika y'Epfo bihindutse. Ni igihe gusa nta kindi. Ntiwamenya ibyo abakuru n'ibihugu baba baganira iyo bari kumwe, naho bariya ba Kayumba, ni igihe gusa.'

Iby'uko Ntamuhanga ashobora koherezwa mu Rwanda bishingirwa kandi ku mubano mwiza umaze igihe kinini hagati y'u Rwanda na Mozambique, noneho wafashe indi ntera mu mezi make ashize, ubwo Mozambique yasabaga u Rwanda ubufasha bwo guhashya umutwe ugendera ku mahame y'Idini ya Islam umaze igihe uyogoza Amajyaruguru yayo.

Muri Mata, Nyusi yagiriye uruzinduko i Kigali abonana na mugenzi we w'u Rwanda baganira ku ngingo zifitanye isano n'umutekano. Binavugwa ko icyo gihe ari nabwo yagejeje kuri mugenzi we icyifuzo cy'uko habaho ubufatanye mu by'umutekano.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mozambique yasabye ubwo bufasha ishingiye ku bunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda mu kurwana intambara zo ku butaka, uruhare zimaze kugira mu gusubiza Centrafrique ku murongo n'ahandi zacunze umutekano.

Mu nama ya SADC iheruka, Nyusi yagejeje ku bakuru b'ibihugu bigize uyu muryango icyifuzo cye cyo gusaba ubufasha u Rwanda.

We na Kagame kandi umubano wabo si uwa none. Muri Kanama 2019 Perezida Kagame yagiye i Maputo mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y'amahoro n'ubwiyunge hagati ya Guverinoma ya Mozambique n'ishyaka rya RENAMO ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw'icyo gihugu.

Muri Nyakanga 2018, Nyusi yari yagiriye uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda.

Muri Mutarama umwaka ushize, na bwo Perezida Kagame yagiye muri Mozambique yitabiriye umuhango w'irahira rya Nyusi.

Mu 2018 u Rwanda rwafunguye bwa mbere Ambasade yarwo muri Mozambique aho iyoborwa na Ambasaderi Nikobisanzwe Claude. Iki gihugu bivugwa ko gituwemo n'Abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu.

Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi no gucura umugambi w'ibikorwa by'iterabwoba. Ni dosiye yari ahuriyemo n'umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuriye muri kasho mu 2020.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, yakatiwe adahari igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba mu mugambi wo gutera ahantu hatandukanye ibisasu, yari afatanyije n'itsinda ririmo umunyamakuru Phocas Ndayizera.

Hashize iminsi bivugwa ko Ntamuhanga Cassien yafatiwe muri Mozambique



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntamuhanga-cassien-ashobora-kwisanga-i-kigali-vuba-bidatinze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)