Ntibisanzwe, Umugore wo muri Afurika y'Epfo afunzwe akekwaho gushaka kugurisha abana ngo agure ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo muri Afurika y'Epfo ari mu maboko y'inzego z'umutekano nyuma yo gufatwa ashaka kugurisha abana babiri b'abakobwa b'impanga amaze iminsi itanu abyaye.

ku uwo mugore yabaswe n'ibiyobyabwenge ndetse ngo yashakaga kugurisha abana be ngo ajye kugura ibiyobyabwenge,gusa abahanga bavuga ko umuntu ukunda ibiyobyabwenge iyo ashaka kubinywa akokanya ntacyo atakora kugira ngo abibone.

BBC yatangaje ko abo bana b'impanga yahise abamburwa bajyanwa kwa muganga kwitabwaho kuko Umuvugizi wa Polisi,Yolisi Mgolodela yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu basanganywe ibibazo by'imirire mibi kuko batitabwagaho.

Kuwa Mbere w'icyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko uwo mugore azagezwa mu rukiko akekwaho icyaha cyo gucuruza abantu.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/04/ntibisanzwe-umugore-wo-muri-afurika-yepfo-afunzwe-akekwaho-gushaka-kugurisha-abana-ngo-agure-ibiyobyabwenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)