Mu gihugu cya Zimbabwe umusore yatabawe agiye gushiramo umwuka nyuma yo kumara iminsi 33 atarya, asenga Imana cyane kugira ngo imuhe imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Lamborghini.
Nkuko Ikinyamakuru Mbare Times dukesha iyi nkuru cyabitangaje, Bwana Mark Muradzira usengera mu itorero ryitwa Risen Saints riherereye ahitwa a Bindura, muri Zimbabwe,yari amaze iminsi yarihishe mu misozi kugira ngo hatagira umuhatiriza kurya.
Uyu musore ngo yari yiyemeje kumara iminsi 40 n'amajoro 40 atarya kugira ngo asenge Imana imuhe imodoka ya Lamborghini yifuzaga.
Nyuma y'uko Inshuti za Muradzira zimaze iminsi zitamubona mu gace zatangiye kumushakisha ziza kumubona hashize iminsi 33 ari mu misozi aho yari yaragiye mu masengesho.
Uyu musore w'imyaka 27 wari yanegekaye inzara yenda kumwica yahise ajyanwa ku bitaro bya Bindura atabarwa byihuse n'abaganga.
Umukunzi wa Muradzira yavuze ko inzozi z'uyu musore kwari ugutunga imodoka ya Lamborghini gusa bigoye ko azikabya kuko nta kazi agira ariyo mpamvu yahisemo kujya gutitiriza Imana ngo imuhe iyo modoka.
Pasiteri w'uyu musore witwa Mawuru, yababajwe no kuba umuyoboke yaragiye kwiyicisha inzara asaba iyi modoka aho gusenga asaba Imana ngo imuhe akazi cyane ko yari umushomeri.
Ibibibaye mu gihe mu Ugushyingo 2019, hari undi mubwirizabutumwa wo muri Nigeria w'imyaka 46, waguye mu masengesho ubwo yageragezaga kumara iminsi 40 n'amajoro 40 atarya. atananywa. Uyu we ngo yasabaga Imana ko yamuha urusengero rwe ndetse ikamuha imbaraga zo gukora ibitangaza akigarurira abayoboke.